Nyuma y’iminsi mike umutwe wa AFC/M23 wigaruye umujyi wa Nzibira, umwe mu y’ingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abayobozi b’uyu mutwe batangaje imigambi yabo yo gukomeza ibikorwa byo kubohora Uvira, Mwenga na Kisangani.
Nzibira, uzwiho ubutunzi bw’amabuye y’agaciro nka gasegereti na zahabu, wafashwe n’uyu mutwe ku wa 22 Nzeri 2025. Nubwo guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ivuga ko igisirikare cyayo FARDC ndetse n’inyeshyamba bafatanyije batarava muri uyu mujyi, AFC/M23 yemeza ko wose uri mu maboko yabo.
Mu nama yitabiriwe n’abaturage yabereye imbere ya Hoteli La Trinité, Brig. Gen. Bernard Byamungu, umuyobozi wungirije wa AFC/M23, yavuze ko impamvu nyamukuru y’ibi bikorwa ari ukurengera ubuzima bw’abaturage.
Yagize ati: “Kinshasa ntishaka guhagarika intambara. Indege zazanye abasirikare benshi hano; twafashe kandi amabombe menshi bateraga ku baturage.”
Yagaragaje ko ubuyobozi bwa Kinshasa bunaniwe gushyira imbere amahoro, ashimangira ko igisirikare cya AFC/M23 gifite ubushobozi bwo kugera i Kinshasa mu gihe ibiganiro byakangwa gukorwa.
“Nta gisirikare bafite; icyo bazi ni ubujura no gutoteza abaturage,” yongeyeho.
Byamungu yasabye abashaka guharanira impinduka kuva inyuma ya FARDC na Wazalendo, bakifatanya na AFC/M23 ngo bagire uruhare mu kubaka Congo nshya.
AFC/M23 ivuga ko igiye gukurikira FARDC na Wazalendo bagiye bahungira mu Ntara ya Tshopo, by’umwihariko mu Mujyi wa Kisangani.
AFC/M23 yanatangaje ko igiye kubohora Shabunda mu rwego rwo guhagarika inzira zifasha FARDC kuva no kujya ku bibuga by’indege bya Kindu na Kisangani.
Kuri ubu, AFC/M23 ivuga ko iri mu misozi miremire ikikije Uvira, ikaba yiteguye kuwufata igihe icyo ari cyo cyose. Barahamya ko FARDC na Wazalendo badafite ubushobozi bwo kubahagarika.
Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa AFC/M23, aherutse gutangaza ko bafite intego yo kubohora igihugu, bakazageza ku Banye-Congo bose ubuyobozi bushingiye ku burenganzira n’ubwigenge.