Selena Gomez, umuririmbyi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba n’umukinnyi wa filime, yashyingiranwe na Benny Blanco, mu muhango wabereye i Santa Barbara, muri Leta ya California, ku wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025.
Uyu muhango ukaba wari uw’akataraboneka, witabiriwe n’abantu bagera ku 170 barimo ibyamamare bitandukanye nka Taylor Swift, Paul Rudd ndetse n’abakinnyi bakinana na Gomez muri filime yitwa Only Murders in the Building, ari bo Steve Martin na Martin Short nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru ,Vogue.
Selena, wari wambaye ikanzu y’ubukwe yera idasanzwe ifite igitambaro gihinnye ahagana ku ijosi, ndetse na Blanco wambaye ikote ry’umukara, bashyize amafoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza ibyishimo byabo ku munsi w’amateka, bakazirikana italiki “9.27.25” bayikikije n’utumenyetso tw’urukundo.
Benny Blanco yanditse ku ifoto ya Selena ati: “My wife in real life” (Umugore wanjye mu buzima nyabwo), yerekana uburyo urukundo rwabo rumaze gushinga imizi.
Aba bombi bambitswe na sosiyete y’imideli ya Ralph Lauren, nk’uko byemejwe na Vogue. Urukundo rwabo rwatangiye kumenyekana mu ruhame mu 2023, ariko byaje kwemezwa mu Ukuboza 2024 ubwo batangazaga ko bambikanye impeta y’ubugeni.
Muri Werurwe 2025, bashyize hanze alubumu yitwa I Said I Love You First, ivuga amateka y’urukundo rwabo. Si ubwa mbere bakoranye umuziki, kuko banigeze gusohora indirimbo zakunzwe nka Same Old Love na Kill Em with Kindness mu 2015, ndetse na I Can’t Get Enough bafatanyije na Tainy na J Balvin mu 2019.
Selena Gomez wamenyekanye cyane muri filime nka Wizards of Waverly Place yacaga kuri Disney Channel, amaze kugira izina rikomeye muri sinema no mu muziki. Aherutse gukina muri filime yitwa Emilia Perez aho yagaragaye akina yitwa Jessica Del Monte.