Mu karere ka Karur, mu majyepfo y’igihugu cy’u Buhinde, akababaro n’agahinda ni byose nyuma y’uko abantu 39 bapfuye mu muvundo watewe n’umubare munini w’abitabiriye igikorwa cya politiki cy’uwahoze ari umukinnyi wa Filime.
Iki gikorwa cyari cyateguwe na Vijay, umukinnyi wa filime wamamaye cyane muri icyo gihugu, umaze igihe gito atangaje ko yamaze kwinjira muri politiki.
Byari ku wa Gatandatu, ubwo ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bateraniraga ahabereye ibyo birori byari bitegerejwe n’abantu benshi. Ariko nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri ako gace, ibyo birori byakereweho amasaha menshi, bituma abantu batangira gusunikira no kwirwana bashaka kubona aho bihisha izuba n’umunaniro mwinshi.
Ubuyobozi bwatangaje ko mu bapfuye harimo abagore 17, abagabo 13 n’abana 9, mu gihe abandi 51 bakomerekejwe bikomeye.
Yavuze kandi ko imiryango y’abapfushije izahabwa ingurane ingana na miliyoni imwe y’amarupee, bingana n’arenga miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda. Yongeyeho ko iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mvururu.
Umwe mu baturage bahuye n’ibi byago yatangarije ikinyamakuru ANI amagambo yuzuye intimba .
Ati: “Nari kumwe n’abana babiri b’umuvandimwe wanjye ariko umwe yapfuye, undi ntabwo tuzi irengero rye. Umugore w’umuvandimwe ari mu bitaro. Mbese nabigenza nte?”
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Vijay yavuze ko umutima we washegeshwe n’ibyabaye, yihanganisha imiryango yabuze ababo ndetse asabira abarwaye gukira vuba. Yagize ati: “Ndababaye cyane. Ni ibyago bikomeye ku mutima ntagira uko nsobanura.”
Na Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, yifatanyije n’imiryango yaburiye abayo, abinyujije ku rubuga rwa X (rwahoze ari Twitter), aho yavuze ko ayo makuru ari “ababaje cyane.”
Mu Buhinde, impanuka nk’izi zituruka ku muvundo si nshya. Muri uyu mwaka wonyine, hari izindi zagiye zibaho mu birori bitandukanye birimo n’iserukiramuco rya Kumbh Mela ndetse n’ahabereye umukino wa cricket, aho abitabiriye barenze ubushobozi bw’ahantu hateguwe.
