Ambasade y’igihugu cy’Uburusiya i Nairobi muri Kenya yahakanye amakuru yavugaga ko umuturage w’Uburusiya, Mikhail Lyapin, wakekwagaho gutwara Abanyakenya ku rwana mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine yaba yatawe muri yombi akanasubizwa iwabo igitaraganya.
Ibi Ambasade y’u Burusiya yabitangaje mu itangazo yasohoye muri iki Cyumweru dusoje aho yemeza ko ayo ari amakuru adafite ishingiro rifatika ndetse banasobanura neza uko byagendekeye umuturage wabo wakekwagaho ibi byaha.
Yavuze ko uwo muturage yajyanywe ku biro by’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Kenya (DCI) i Nairobi kugira ngo atange ibisobanuro ku bikorwa bye by’ubucuruzi muri icyo gihugu. Nyuma yo kurangiza inzira zose zikenewe, ku mugoroba wo ku ya 26 Nzeri 2025, Bwana Lyapin, nk’uko yari abifite muri gahunda, yasohotse muri Kenya.
Ambasaderi w’u Burusiya i Nairobi yongeyeho ko batanze ubufasha bwa dipolomasi n’ubwa gisivili kuri uwo muturage kandi ko nta burenganzira na bumwe bwe bwigeze buhutazwa. Cyakoze Ambasade y’u Burusiya yavuze ko nta makuru ifite yemejwe n’inzego za Kenya ku birego biregwa Lyapin cyangwa ibikorwa bye kandi ko Bwana Lyapin atigeze akorera inzego za Leta y’u Burusiya cyangwa se Ambasade y’u Burusiya i Nairobi,”
Amakuru y’ibitangazamakuru byo muri Kenya yavugaga ko uyu muturage w’u Burusiya yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Kane, nyuma yo gusanga Abanyakenya 22 mu macumbi i Nairobi, bivugwa ko biteguraga kujya i Moscou kurwana kuruhande rw’u Burusiya mu ntambara bahanganyemo na Ukraine kuva muri Gashyantare ya 2022.
Ikinyamakuru BBC kiri mu byatangaje bwa mbere iyi nkuru cyatangaje ko abapolisi bafashe ibikoresho byo gushishikariza abantu kujya muri iyi gahunda, inyandiko z’ingendo n’amabaruwa y’akazi , bata muri yombi ukomoka mu gihugu cy’Uburusiya.
Ku wa Gatanu, Edward Kamau Gituku, Umunyakenya ushinjwa kuyobora ihuriro ry’ubucuruzi bw’abantu mpuzamahanga, yafunzwe iminsi icumi kugira ngo abapolisi barangize iperereza.
Gusa nyuma Urukiko rwa Kahawa Law Courts rwategetse ko Edward Kamau Gituku aguma kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muthaiga nyuma y’uko Ubushinjacyaha (ODPP) busabye ko akomeza gufungwa.
Nk’uko abashinzwe iperereza babivuga, Gituku akekwaho kuba ari we uyobora ihuriro mpuzamahanga ry’icuruzwa ry’abantu ryohereza Abanyakenya i Moscou mu Burusiya, aho bivugwa ko bahura n’ihohoterwa ndetse bakajyanwa mu ntambara.
Si ubwa mbere ibi bivuzwe ko Uburusiya bwaba bokoresha abaturage bavuye hiry no hino ku Isi mu guhangana na Ukraine gusa igiteye impungenge ni uko benshi mu bajyayo baba batazi ko aribyo bagiyemo bakisangayo nta yandi mahitabom bafite usibye kujya ku mirongo y’urugamba . kugeza ubu Uburusiya nta kintu buravugwa mu buryo burambuye ku birego nkibi.