Byibuze abantu bane bapfuye, abandi umunani barakomereka mu gitero cyagabwe ku rusengero rwa Church of Jesus Christ of Latter-day Saints ruherereye mu mujyi wa Grand Blanc,i Michigan, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Polisi yatangaje ko Thomas Jacob Sanford w’imyaka 40 ukomoka mu mujyi wa Burton ari we wagabye igitero, akaba yahise araswa agapfa ubwo polisi yageragezaga guhagarika icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Iki gitero cyabaye ku cyumweru tariki 28 Nzeri 2025, ubwo abantu bari bateraniye mu rusengero mu materaniro ya mu gitondo. Uwo mugabo bivugwa ko yabanje kugongesha urugi rw’urusengero imodoka ye ya pick-up iriho amabendera abiri y’Amerika, agahita yinjira afite imbunda yo mu bwoko bwa assault rifle atangira kurasa mu bantu nta kurobanura.
Umuyobozi wa polisi ya Grand Blanc, William Renye, yatangaje ko polisi yageze aho byabereye nyuma y’iminota umunani gusa ihamagawe, maze ikarasa Sanford agapfa.
Mu gihe barimo gukiza abandi, hatanzwe amakuru ko hari indi mirambo ibiri yabonetse imbere mu rusengero rwari rwamaze gufatwa n’inkongi y’umuriro.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye urusengero rwarengewe n’umuriro, aho byemejwe n’abashinzwe kuzimya ko umuriro waje kuzimwa ariko ibikorwa byinshi byari byamaze gusenyuka.
James Deir, ukuriye iri shami, yavuze ko Sanford yakoresheje essence kugira ngo atwike urusengero .
Abantu umunani bakomerekejwe n’icyo gitero, umwe muri bo akaba ameze nabi cyane. Abandi barimo kuvurirwa mu bitaro bya Henry Ford Genesys.
Guverineri wa Michigan, Gretchen Whitmer, yamaganye icyo gitero avuga ko gukorera urugomo ahantu ho gusengera bidakwiriye na gato.
Perezida wa Amerika, Donald Trump, na we yagaragaje akababaro avuga ko ari igikorwa cy’agahomamunwa.