Umukozi ushinzwe ubutaka mu Murenge wa Rugendabari, Ndacyayisaba Ildephonse, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho kunyereza amafaranga ya Leta arenga miliyoni ebyiri.
Amakuru aturuka mu Karere ka Muhanga aravuga ko uyu mukozi yahoze akorera mu Murenge wa Kibangu, mbere yo kwimurirwa i Rugendabari.
Ubusanzwe yashyikirizwaga amacheki atangwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, ariko ngo akayabikuza muri banki atabanje kubisobanura cyangwa ngo ageze impapuro zemewe ku mucungamari w’umurenge.
Ibi byagaragaye ubwo hakorwaga igenzura ry’abakozi b’Akarere ka Muhanga. Abagenzuzi babonye amafaranga yanditswe mu mazina ya Ndacyayisaba asaga miliyoni ebyiri, bamusaba ibisobanuro arabibura.
Amakuru yizewe yemeza ko Akarere kamwohereje mu Murenge wa Rugendabari kugira ngo adakomeza gusibanganya ibimenyetso.
Umwe mu bakozi bakoranye na we yagize ati: “Mu by’ukuri, mu Murenge wa Kibangu ni we wasaga n’uyobora kuko nta cyemezo yafashe Gitifu yashyizeho umukono.”
Ku wa mbere tariki ya 29 Nzeri 2025, RIB yamufatiye mu Murenge wa Rugendabari, aho yakomereje akazi. Ifatwa rye rije rikurikira irya Gitifu w’Umurenge wa Kibangu, Mukamutali Valérie, ndetse n’umucungamari Munyampundu Védaste, na bo bakekwaho kugira uruhare muri ayo manyanga.
Nk’uko abatangabuhamya babivuga, iperereza ryahurije hamwe inzego zitandukanye zirimo ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, abunganizi mu by’amategeko, abagenzuzi b’Akarere, Polisi ndetse na RIB. Byagaragaye ko hari amanyanga menshi yakorwaga mu Murenge wa Kibangu.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko Ndacyayisaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB iri i Nyamabuye mu gihe dosiye ye ikiri gutegurwa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.
RIB iributsa abakorera Leta bose bafite aho bahurira n’imicungire y’amafaranga ko bakwiye kwitwararika, bakirinda ibikorwa bishobora gushyira mu kaga umutungo rusange.