Snapchat yatangaje ko igiye gutangira gusaba amafaranga ku bantu bashaka gukomeza kubika amafoto n’amashusho yabo bikaba byateje impaka n’uburakari ku bakoresha uru rubuga bafiteho amafoto menshi na za videwo.
Uru rubuga ruri mu zikunzwe cyane mu rubyiruko rwari rusanzwe ruha uburyo bwo kubika no kubungabunga ibyo umuntu yashyizeho mbere mu gice cyiswe Memories kuva Snapchat yatangizwa mu mwaka 2016. Ariko ubu ruratangaza ko abantu bafite Memories zirengeje gigabyte eshanu (5GB) bazajya basabwa kwishyura kugira ngo bakomeze kuzibona.
Abakoresha uru rubuga bagaragaje agahinda n’umujinya, bashinja kompanyi ubusambo. Snap yo ikagaragaza ko yumva abayinenga kubera ko “bitoroshye kuva ku kintu cyatangwaga ku buntu ukajya kucyishyurwa.”
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo, Snap yagize iti: “Aya mahinduka azadufasha gukomeza gushora imari mu guteza imbere Memories ku muryango mugari wa Snapchat.”
Iyi Kompanyi yavuze ko izajya itanga amezi 12 yo kubika by’agateganyo ku bazaba barengeje urugero kandi abakoresha uru rubuga bazaba bashobora gukuraho ibyo babitse bakabishyira muri telefoni zabo.
Umuvugizi wa kompanyi yabwiye ikinyamakuru cyandika amakuru ajyanye n’ikorabuhanga(TechCrunch) ko ububiko bwa mbere bwa 100GB buzajya bugura $1.99 (£1.48) ku kwezi, mu gihe 250GB izajya iba irimo na gahunda ya Snapchat+ izajya igura $3.99 (£2.96).
Mu kwezi kwa Mata kwa 2025, Snap yavuze ko Snapchat yarengeje abayikoresha buri kwezi bangana na miliyoni 900 mu gihe izindi mbuga nka Instagram na TikTok bo bafite abarenga miliyari.
Drew Benvie, washinze akanaba umuyobozi mukuru w’inama ngishwanama ya “Battenhall” ishinzwe imbuga nkoranyambaga, yavuze ko nta kabuza amaherezo imbuga nkoranyambaga zose zizajya zisaba amafaranga yo kubika ibintu.