Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya leta ya Repubulika ya Deomokarasi ya Congo, ryafashe icyemezo cyo kwanga VISA zatanzwe na leta ya Kinshasa mu bice rigenzura nyuma y’uko na leta ya Kinshasa yafashe icyemezo cyo kutemerera amantu baturutse mu duce M23 igenzura kuza mu duce twa Leta.
Ibi bije nyuma y’uko AFC/M23 isa nkaho iri gutegura kubaho mu bwigenge idashingiye kuri Leta ya Kinshasa ikabikora ifungura banki mu duce bagenzura ndetse barema igisirikare gihamye ndetse n’inzego za polisi byose bibangikanye na leta ya Kinshasa.
Umunyamakuru Stanis Bujakera yasubiyemo umwe mu bayobozi bo ku ruhande rw’inyeshyamba agira Ati: “Mu gihe cyose batemera (Leta) inyandiko z’ibyangombwa zacu, natwe ntituzigera twemera izabo.”
Uwo muyobozi kandi yashimangiye ko “umunyamahanga wese wifuza kugera mu duce twabohowe agomba kwitwaza visa yatanzwe n’inzego zibifitiye ububasha za AFC/M23.”
Yunzemo Ati: “Visa zatanzwe na Kinshasa n’izindi nyandiko z’inzira zigenewe kwinjira mu duce twabohowe, kuri ubu zifatwa nk’izitemewe. Ku bw’inyungu yo kubanirana ndetse n’ubutabera, aya mabwiriza ntareba abantu babonye visa zabo mbere ya Gashyantare 2023.”
Ugendeye ku nyifato ya leta ya Congo igaragaza ko nayo yamaze guta ikizere cyo kuzongera kwigaruri ibice yambuwe na M23 aho yamaze kugabanura cyane imikoranire n’utu duce harimo gufunga za banki ndetse no kwanga guhemba abarimu bakorera mu duce twa M23.
Umuhuzabikorwa Wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Bintou Keita, ku tariki 30 Nzeri 2025, yabwiye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko mu mezi arindwi ashize “abarwanyi bashya barenga 7,000” bahabwaga imyitozo ya gisirikare mu nkambi za AFC/M23.
Mu ijambo rye yagezaga ku banyamuryango b’iyo nama, Madamu Keita yavuze ko mu mezi umunani ashize, umutwe wa AFC/M23 wakomeje kwagura ibikorwa byawo no gukomeza gushimangira ubutegetsi mu bice wigaruriye, wima agaciro ibyifuzo byinshi Akanama k’Umutekano kavugiye mu cyemezo cyako muri Gashyantare uyu mwaka.
Icyo cyemezo cyasabaga impande zose guhagarika imirwano ako kanya. Cyanategekaga AFC/M23 guhagarika ibitero, kuva mu mijyi ya Goma na Bukavu, ndetse no mu bindi bice bari baramaze kwigarurira, no guhagarika gushinga inzego zihanganye n’iz’ubutegetsi bwa leta.
Ibi bigaraza ko AFC/M23 idafite gahunda yo kuva mu bice yafashe ibishobora gukaza intambara igihe leta ya Kinshasa nayo yakomeza gutsimbarara kuri utwo duce igashaka kongera kutwigaruri dore ko iherutse guha akazi abacanshuro kugira ngo bayifashe ku rugamba.