Ku munsi w’ejo wa tariki 02 Ukwakira 2025, Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwambuye uruhushya rwari rwahaye Inzozi Lotto rwo gukoresha Tombola y’Igihugu, kuko itubahirije inshingano ziri mu masezerano, ndetse n’amategeko n’amabwiriza bigenga imikino y’amahirwe.
RDB yagize Iti: “Turamenyesha abantu bose ko uruhushya rwari rwahawe Inzozi Lotto (Carousel Ltd) rwo gukoresha Tombola y’igihugu rwahagaritswe kubera kutubahiriza inshingano zikubiye mu masezerano hamwe n’ amategeko n’ amabwiriza agenga imikino y’amahirwe. Guhera ubu, Inzozi Lotto ntiyemerewe gukoresha Tombola y’igihugu mu Rwanda.”
Rukomeza ruvuga ko “Abatsinze Tombola bafite ibimenyetso bigaragaza ko batarishyurwa Inzozi Lotto (Carousel Ltd) igifite inshingano zo kubishyura.” RDB yizeza ko izakurikiranira hafi ko bariya bantu bazishyurwa.
Nanone kandi uru Rwego rutangaza ko ruri mu nzira yo gushaka umufatanyabikorwa mushya muri Tombola y’igihugu binyuze mu ipiganwa, Ruti “Ni igikorwa kizashingira ku mahame yo gukorera mu mucyo, kubahiriza inshingano no kurengera inyungu rusange.”
Iyi gahunda yagiye yitabirwa na benshi ariko bamwe bagenda bagaragaza imbogamizi bagiye bahura na zo zitagiye zikemurwanda mu bihe bitandukanye bya nyabyo bityo bagenda biyambaza inzego zitandukanye kugira ngo bafashwe.
Ibi bije nyuma y’uko mu mwaka 2022, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yafashe ikemezo cyo gukura mu baturajye no guhagarika imashini z’imikino y’amahirwe zijyamo ibiceri zizwi nk’Ibiryabarezi aho kuri ubu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Uruganda rutunganya imyanda y’ikoranabuhanga, Enviroserve Rwanda Green Park, batangiye ibikorwa byo gukusanya izi mashini kugira ngo zishwanyaguzwe zibyazwemo ibindi bikoresho.
Ni kenshi kandi kompanyi z’imikino y’amahirwe zagiye zishyirwa mu majwi y’uko zitishyura neza abakiriya bazo cyane nk’iyo batsindiye amafaranga menshi nk’uko byagiye bigaragara mu nkuru zitandukanye.
Hari n’abatavugarumwe niyi mikino , aho bavuga ko ari iyo gukenesha rubanda no kubuza abantu kujya mu mirimo ibyara inyungu ikubaka n’imiryango yabo bakaba bifuza ko yanahagarikwa burundu.
