Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Adel Amrouche yongeye Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’ mu rutonde rw’abakinnyi azifashisha mu mikino ibiri yo gushaka itiki y’igikombe cy’Isi.
Ni imikino ibiri u Rwanda uzakinamo na Benin ndetse n’ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo aho rusabwa gutsinda iyo mikino ibiri yombi ikanategereza Nigeria uko izitwara ikaba yajya mu gikombe cy’Isi nubwo bisa nk’ibigoye.
Mu Ugushyingo 2024, ni bwo Mangwende aheruka gukinira Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ubwo yahuraga na Nigeria mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Uyu mukinnyi yahise agira ikibazo cy’imvune yo mu ivu yagize mu Ukuboza 2024, ituma atongera guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda na AEL Limassol kuko yarimo yitabwaho n’abaganga.
Hashize amezi abiri uyu mukinnyi atangiye imyitozo, ndetse no mu kwezi gushize yatangiye gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bifashishwa n’Umutoza Mukuru wa AEL Limassol, Paolo Tramezzani, nubwo ataramuha umwanya wo gukina.
Abakinnyi bahamagawe
Abazamu: Ntwari Fiacre, Ishimwe Pierre na Buhake Clement Twizere
Ba myugariro: Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry, Nkulikiyimana Darryl Nganji, Kavita Phanuel, Byiringiro Jean Gilbert na Nshimiyimana Yunusu
Abakina mu kibuga hagati: Bizimana Djihad, Mugisha Bonheur, Muhire Kevin, Ruboneka Jean Bosco, Ishimwe Anicet na Hamon Aly-Enzo
Ba rutahizamu: Nshuti Innocent, Kwizera Jojea, Joy-Lance Mickels, Biramahire Abeddy na Gitego Arthur

