Umunya-Kenya, Edward Gituku Kamau ukurikiranweho ibyaha byo gushaka abantu akabajyana kurwana ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara na Ukraine yemeje ko agiye kurega polisi y’iki gihugu aboneraho no gutangaza imibare y’Abanya-Kenya bamaze kwerekeza mu Burusiya muri iyi gahunda.
Uyu mugabo ashinjwa ko yafataga abaturage ba Kenya akabizeza akazi gahemba amafaranga y’umurengera akabohereza mu Burusiya aho benshi muri bo babaga batazi ubwoko bw’akazi bagiye gukora muri iki gihugu.
Uyu mugabo ariko we arabyihakana, akavuga ko afite amasezerano yemewe n’ingabo z’u Burusiya yo kubashakira abakozi kandi bakaba  ari  abahoze ari abasirikare ba Kenya gusa, atari abaturage basanzwe. Yongeraho ko abinjira bose babikora ku bushake.
Kamau arasaba ko polisi ya Kenya yamwishyura indishyi y’akababaro ingana $76,000 (arenga miliyoni 100 Frw) dore uko amaze hafi ukwezi yaratawe muri yombi ndetse ari no gukurikiranwa.
Uyu mugabo yakaga asaga  $17,600 akizeza abo ayatse kuzabona akazi kazabahemba amafaranga y’umurengera nubwo benshi mu bagiye nk’uko bagiye babitangamo ubuhamya batunguwe n’ubuzima babaga bagiye kubamo.
Kibet Evans, umusore wo muri Kenya wafatiwe muri Ukraine yavuze ko yajyanywe mu Burusiya mu bikorwa bya siporo ariko nyuma agahatirwa kwinjira mu ngabo z’u Burusiya mu rwego rwo kongerwa viza.
‘I Want to Live’,  umushinga ukorera muri Ukraine ugaragaza ko kuva mu gihe cy’itumba cy’uyu mwaka, abasaga 10,000 b’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye bamaze gushorwa mu ntambara n’u Burusiya binyuze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Imibare yagaragajwe na Edward Gituku Kamau ubwe igaragaza ko abarenga 27,000 bigeze kuba abasirikare bo muri Afurika bari mu ngabo z’u Burusiya, harimo abasaga 1,000 bamaze kwinjira binyuze mu kigo cye.
Mu munsi imike ishize inzego z’umutekano za Kenya zajyanye kubaza Umurusiya, Mikhail Lyapin, nawe uvugwa muri iyi gahunda nubwo ambasade y’u Burusiya muri Kenya yahakanye yivuye inyuma ko uyu mugabo adakorera leta y’u Burusiya cyangwa ambasade yayo.