Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo ari we watumye igihugu cye n’u Rwanda bidasinyana amasezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF).
Ay masezerano yari bushyirweho umukono ku munsi w’ejo wa tariki 05 Ukwakira 2025, gusa birangira Kinshasa yanze kuyasinya ku munota wa nyuma cyane ko hari benshi muri Congo bayarwanyaga.
Yifashishije urubuga rwa X, Nduhungirehe yasobanuye ko intumwa zari mu biganiro zari zamaze kumvikana ku ngingo zose zikubiye mu masezerano ndetse ziteguye no gusinya, gusa ku munota wa nyuma Tshisekedi aha amabwiriza intumwa za RDC y’uko zitagomba gusinya.
Nduhungirehe yanditse Ati: “Ukuri kuriho ni uko intumwa z’u Rwanda na RDC muri iki cyumweru zakoze akazi gakomeye ndetse ku buhuza bwa Amerika zigera ku bwumvikane kuri gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere (REIF). Zari ziteguye gusinya amasezerano mu gitondo cyagombaga gukurikiraho, ariko Tshisekedi ku munota wa nyuma ategeka intumwa ze kudasinya kubera gutinya ko abaturage be bari bubyakire nabi.”
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’ byari byanditse ko RDC yari yanze gusinya ngo keretse u Rwanda rubanje gucyura 90% by’ingabo zarwo ziri ku butaka bwa RDC.
Gusa umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko ibyo ari “urwitwazo rusebetse rwahawe itangazamakuru rutigeze rugaragazwa n’intumwa za RDC mu gihe cy’ibiganiro.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko ibiganiro byerekeye gahunda ya REIF birebana n’ubukungu gusa, bityo bikaba bidafite aho bihuriye n’ibibazo by’umutekano, kuko ibyo byaganiriweho n’urwego rwa JCSM ruzakurikirana ibikorwa byo gutahura no gusenya FDLR, mu nama yahuje abarugize hagati y’itariki ya 17 n’iya 18 Nzeri i Washington DC.