Umwepisikopi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Dr. Laurent Mbanda, akaba ari na Perezida wa Gafcon (Global Anglican Future Conference) ihuriro mpuzamahanga ry’Abangilikani baharanira gukomeza inyigisho za Bibiliya yagaragaje ko afite impungenge z’ikomeye kubera iyimikwa rya Sarah Mullally nk’umuyobozi wa Angilikani ku Isi kubera umugambi we wo gushyigikira ubutingani.
Izi mpungenge yazigaragaje nyuma y’uko Sarah Mullally yimitswe nk’Umwepisikopi mushya wa Canterbury aho agomba no kureberera iri torero ku Isi akaba yarabaye n’umugore wa mbere ubashije kujya muri uyu mwanya.
Mu itangazo rye, Mbanda yagize ati: “Hashize amezi menshi dusenga dusaba ko hazatoranywa umuntu ushobora kuzana ubumwe mu itorero ryacu. Ariko itorero ry’ubwongereza ryongeye kwerekana ko yahisemo umuyobozi uzongera amacakubiri.
Twari twiringiye ko bazahitamo umuntu ushobora kuzana ubumwe. Ariko ibyo ntibyakunze. Byongeye, kuba ari umugore nabyo bigaragaza ko ubuyobozi bwa Canterbury budashobora kuba ikimenyetso cy’ubumwe mu itorero ryacu.”
Archbishop Mbanda yakomeje anenga Sarah Mullally ko atubahiriza ibyo yarahiriye bijyanye no kubahiriza ibijyanye n’inyigisho za bibiliya, Ati: “Ahubwo we yakomeje guteza imbere inyigisho zinyuranye n’ukuri kwa Bibiliya ku byerekeye ubukwe n’imyifatire y’abahuje ibitsina.”
Yongeye ho ati: “Ubuyobozi bw’itorero ry’Abanglikani buzahabwa abahagaze ku kuri kwa Bibiliya n’ububasha bw’Ijambo ry’Imana mu buzima bw’abantu bose. Nubwo ibi bitubabaje, dusenga ngo imitima yacu yose yumve ijwi ry’Imana nk’uko bivugwa muri Zaburi ya 95”.
Tariki 3 kugeza 6 Werurwe 2026, hateganyijwe inama izabera iya Abuja muri Nijeriya ni inama yiswe G26 Bishops Assembly aho hazaganirwa uburyo Bibiliya yakomeza gushingirwaho itorero .
Sarah Mullally, azwiho gushyigikira amasengesho yo guhesha umugisha abashakanye bahuje ibitsina (abatinganyi), ibintu abari mu ruhande rwa Gafcon( ruyobowe na Mbanda) bita kudakurikiza Ijambo ry’Imana.