Trésor Lutala Mutiki, Umudepite wo mu ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu mpera z’ukwezi gushize yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko urimo ingingo igamije kubuza abahoze ari abarwanyi b’inyeshyamba kongera kwinjizwa mu gisirikare cyangwa mu nzego za leta batabanje gukurikiranwa n’inkiko.
Uyu mushinga yawutunze mu gihe hari ibiganiro hagati y’umutwe wa M23 na Congo bigamije gushyira akadomo ku makimbirane amaze igihe ayogoza uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uyu mudepite ahagarariye akarere ka Mwenga ko muri Kivu y’Amajyepfo mu Nteko, yavuze ko iri tegeko rizaba igisubizo ku bibazo by’umutekano muke n’imvururu zigaruka kenshi muri icyo gihugu.
Guhera mu mwaka 2002 ubwo hasinywaga amasezerano ya Sun City muri Afurika y’Epfo hagati ya guverinoma ya Kinshasa n’amatsinda yitwaje intwaro arimo RCD na MLC ya Jean-Pierre Bemba, gushyira bamwe mu barwanyi b’inyeshyamba mu gisirikare no mu nzego za leta byagiye bikoreshwa nk’umuti wo guhagarika intambara hagati ya leta n’amatsinda yitwaje intwaro, cyane cyane mu burasirazuba bwa Congo.
Ubu, benshi mu basirikare n’abayobozi muri leta ya DR Congo ni abantu bigeze kuba mu mitwe yitwaje intwaro mbere y’uko iyo mitwe igirana amasezerano na leta.
Mu gihe kirenga imyaka 30 ishize, DR Congo yakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane mu burasirazuba, aho ONU ivuga ko ubu habarizwa imitwe irenga 100.
Ibinyamakuru byo muri DR Congo bitangaza ko abadepite b’ishyaka riri ku butegetsi rifite ubwiganze mu Nteko bashyigikiye uuyu mushinga wa Lutala Mutiki, kandi ko bishoboka ko uzemezwa ukaba itegeko.
Uyu mushinga uramutse wemejwe byaba bisobanuye ko ibiganiro bya leta ya Congo na M23 bitazabamo guhabwa imyanya muri guverinoma cyangwa mu gisirikare ibikomeza gutera impungenge ku kugera ku mahoro arambye muri Congo.