Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye n’Umwami Mukuru w’akarere ka Lango (Won Nyaci), Eng. Dr. Moses Odongo Okune, hamwe n’abandi bayobozi bo muri ako karere, baganira ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo imigenzo y’umuco, imicungire y’ubutaka, uburezi n’uburyo bwo kongera umutungo.
Mu nama yabereye i Lango, Museveni yasabye ko imigenzo imwe n’imico imwe ni imwe isuzumwa bundi bushya, ariko indi igakomezwa kuko ifatwa nk’ingenzi ku muco wabo. Yagaragaje by’umwihariko ko umuco wo kugumana umukobwa mu bwigunge cyangwa mu kubaho atagenga ubuzima bwe ukwiye gusuzumwa, mu gihe gukumira gushakana n’abantu bakomoka mu muryango umwe bigomba gukomezwa.
“Twaganiriye ku ngingo nyinshi kandi twemeranya ko hari imigenzo imwe ikwiye gusubirwamo, indi igakomezwa cyangwa ikanozwa. Urugero, umuco wo gutuma abakobwa bahora bishyingikirije ku bandi, no kugira abakobwa abaja w’abandi mu buzima bwe bwose ukwiye gusuzumwa, mu gihe gukumira gushakana n’ab’ingeri imwe ari ibintu byiza byo gukomeza,” Museveni yabivuze atyo.
Perezida Museveni kandi yasabye abayobozi b’aho kugenzura neza ubutaka bwabo, bakabushyiraho inzitiro, bakubaka uburyo bwo kuhira imyaka, bakoresha ifumbire, bateza imbere uburezi, kandi barinde ururimi kavukire.
Museveni Ati: “Nanabasabye gushyira imipaka ku butaka bwabo, gutekereza ku buhinzi bujyana n’imihingire yuhira, gukoresha ifumbire, kunoza uburezi no kuba abambere mu kurinda ururimi rw’iwabo,”
Yanibukije kandi ko ari ngombwa kwigisha abaturage uburyo bwo “kwihangira umurimo binyuze mu nyigisho no kuba intangarugero,” ndetse no “gukomeza amahoro barwanya abashaka kuyahungabanya.”
Museveni yanagarutse ku kibazo cyo “gusubiza ibigo by’ubutegetsi mu maboko y’inzego z’umuco” no “kurwanya igabanywa ry’ubutaka”, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze kubyitabira no kubigira ibyabo.
Iyi nama ibaye hashize iminsi mike Perezida Museveni agiriye uruzinduko mu karere ka Lango nk’igice cy’urugendo rwe rwa politiki rugamije amatora yo mu mwaka 2026.
Abasesenguzi bavuga ko iyi nama n’abayobozi b’imiryango y’umuco igamije kongera gushimangira NRM muri ako karer, ndetse no kugaragaza gahunda za Perezida z’iterambere n’amahoro.