Umuhungu wa perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Anthony Tshisekedi biravugwa ko yishe umukozi wakoraga akazi mu kabari amurashe.
Amakuru aravuga ko uyu mwana wa perezida Félix Antoine Tshisekedi yamurashe hanyuma umuryango we wihutira gutanga amafaranga angana n’ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 29 Frw) mu rwego rwo guturisha iki kibazo.
Iri sanganya ryabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ushize, muri Nuovo Nightclub iherereye mu gace ka Gombe kazwiho kuba gakungahaye mu murwa mukuru Kinshasa.
Amakuru avuga ko ako kabari ari ak’umuhungu wa Bahati Lukwebo akaba umwe mu bakomeye muri politiki ya Congo cyane ko yabaye perezida wa Sena ya yiki gihugu.
Nk’uko umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye Steve Wembi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwa X yahoze yitwa ‘Twitter’ bigasubirwamo n’ikinyamakuru Bwiza cyo mu Rwanda ari nacyo dukesha iyi nkuru, uyu muhungu wa Tshisekedi, uzwi cyane ku izina rya ‘The Prince of Congo'(Igikomangoma cya Congo) ngo yateje imvururu muri ako kabari nyuma yo kubona umukobwa bakundanaga mbere ari kumwe n’undi mugabo. Hashize akanya gato, yakuyemo imbunda ararasa, ahita yica umukozi w’ako kabari ako kanya.
Andi makuru avuga ko umuryango wa Tshisekedi nyuma y’icyo gikorwa, wageze ku muryango w’uwo wishwe ubaha amadolari ibihumbi 20 nk’indishyi, mu rwego rwo guhisha no gucecekesha iby’iriya dosiye.
Abatangabuhamya bavuze kandi ko hari abandi bantu bari aho bagiriwe nabi ndetse barakomereka bikomeye muri izo mvururu zatejwe n’uyu muhungu wa perezida, Anthony Tshisekedi.
Aya makuru baye ari ukuri, iri sanganya rizaba ari rimwe mu bikorwa biteye impungenge kurusha ibindi byigeze gukoma mu nkokora ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi mu myaka ishize, ryakongera kandi ibibazo byerekeye kudahana no kutabaza inshingano ku nzego zo hejuru mu butegetsi bwa Congo.