Nyuma y’amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umuturage arwana n’umupolisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda , Polisi y’u Rwanda yasobanuye uko byagenze.
Ayo mashusho yatangiye gusakara ku mbuga nkoranyambaga nka X (Twitter) , Instagram, Facebook ndetse na Tik Tok ku itariki 7 Ukwakira 2025, benshi batangira kwibaza uko byagenze kugira ngo aba bombi batangire gukimbirana kugeza nubwo barwana.
Umwe mu bashyize iyo video ku mbuga nkoranyambaga mu bitekerezo bye yaragize Ati: “Uyu muntu uri kurwanya inzengo za Polisi urabona akwiye ikihe gihano mu by’ukuri??”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko byabaye ubwo abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda bageragezaga guhagarika uwo muturage kuko yari agiye gukora amakosa, ariko akanga kubumvira.
Yagize ati: “Uwagaragaye mu mashusho yabuzwaga kwambuka muri ‘zebra crossing’ mu gihe imodoka zatambukaga. Yasabwe guhagarara aranga biba ngombwa ko hakoreshwa imbaraga bikekwa ko yari yabitewe n’ubusinzi.”
ACP Rutikanga yongeyeho ko inzego zishinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo zikurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane ukuri ndetse hafatwe ingamba zikwiye.
Yavuze ati: “Ikibazo kirimo gukurikiranwa mu rwego rwo kugira ngo hafatwe ibyemezo bikwiriye. Turashimira abaturage bagerageje gufatanya n’abapolisi kumubuza igikorwa cyari guteza impanuka.”
Mu mashusho yasakaye, hagaragaramo umuturage uri kurwana n’umupolisi wo mu muhanda, umupolisi yamushyize hasi, mu gihe amajwi y’abaturage bari hafi aho yumvikana bamwe bamuhamagara bati “Reka kurwana!”, abandi bati “Ariko ubanza yasinze.”
Kugeza ubu ibirambuye kuri ibi byabaye ntibirajya hanze byose hakaba hategerejwe kurebwa nyirizina uwabigizemo uruhare n’uko byagenze byose mu buryo burambuye ngo umusivili n’umupolisi bisange bari kurwana