Kuri uyu wa Kane wa tariki 9 Ukwakira 2025, mu nama ya Global Gateway Forum yabereye i Brussels mu Bubiligi, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasabye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame guhagarika intambara yo mu Burasirazuba bwa Congo no kwemera icyo yise “amahoro y’intwari.”
Nubwo ijambo rye ryibanze cyane ku mishinga y’iterambere no ku gukomeza umubano hagati ya Afurika n’u Burayi, Tshisekedi yanahereyeho agaruka kuri mugenzi we w’u Rwanda, Tshisekedi aho yagize Ati: “Ndasaba amahoro, ndatanga ikiganza kandi nsaba ko iyi ntambara ihagarara.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yasubije ko Tshisekedi yibeshye, ko ari we wenyine ushobora kubihagarika mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X (Twitter).
Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Oya, wibeshye rwose ku nzego zose. Umuntu wenyine ushobora guhagarika uku kwiyongera kw’intambara ni Perezida Tshisekedi, kandi ni we wenyine.”
Yavuze ko Tshisekedi yabigeraho ahagaritse ibikorwa byo gutera urwango no guteza intambara, areka gutera ubwoba ko azatera u Rwanda cyangwa agatera ibisasu i Kigali, akareka gushyigikira no kurwanya FDLR, akambura intwaro Wazalendo kandi akareka kwishingikiriza ku ngabo z’u Burundi n’abacanshuro, ndetse agahagarika n’ibitero bya buri munsi ku baturage b’Abanyamurenge.
Nduhungirehe yongeyeho ko Perezida wa Congo ashobora guhagarika intambara abanje guhagarika icyo yise ikinamico , “ikinamico cyo guhamagara inama mpuzamahanga y’abafatanyabikorwa mu iterambere nka Global Gateway Forum, akayikoresha mu gushinja no kubeshyera umukuru w’igihugu, mbere yo kwiyita uwahohotewe n’intambara ari we wayitangiye.’
Perezida Tshisekedi kandi mu ijambo rye yatangaje ko yahagaritse ibikorwa byose byo gushaka gushyiriraho ibihano u Rwanda. Mu ijambo yavugiye mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York muri Nzeri, yavuze ko “ikintu kimwe cyizewe ari uko u Rwanda iyo rushyizweho igitutu, ibiganiro na M23 byihuta.”
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu ijambo rye ntiyigeze agaruka ku ntambara yo muri Congo mu gihe Tshisekedi avuga ko amahoro arambye azaboneka gusa igihe Perezida Kagame azaba yategetse M23 guhagarika imirwano.
Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC imaze imyaka irenga mirongo itatu. Yongeye gukara mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo umutwe wa M23 bivugwa ko ushyigikiwe n’u Rwanda wafataga imijyi ya Goma na Bukavu mu ntara za Kivu zombi, mu gihe wari usanzwe ugenzura utundi duce twinshi.
Impande zombi ziregana kwica amasezerano y’amahoro. Ibi bibaye mu gihe bivugwa ko imirwano yongeye gukara hagati ya M23 na Wazalendo, imitwe yitwaje intwaro ifasha leta ya Congo kurwanya uwo mutwe. Muri Nyakanga uyu mwaka, M23 n’ubutegetsi bwa Congo byemeranyije ku ngingo zigamije kurangiza intambara, ariko ntacyo biratanga.