Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF) ryahakanye amakuru yavugwaga n’amakipe avuga ko bashakaga ko Mukandayisenga Jeannine, uzwi cyane ku izina rya Ka-Boy ukinira ikipe ya Yanga Princess, akurwa muri shampiyona.
Amwe mu makipe yari yavuze ko uyu mukinnyi w’Umunyarwandakazi afite urwego rwo hejuru rw’imisemburo y’abagabo, bikamutera gukina afite imbaraga zisumbuye ku z’abandi bakinnyi b’abagore. Ariko TFF yatangaje ko ayo makuru nta shingiro afite kandi ko nta gahunda ihari yo gusuzuma abakinnyi ku misemburo muri uyu mwaka w’imikino.
Ayo makuru yatangiye gukwirakwira ubwo Simba Queens yaregaga Ka-Boy ko afite “imbaraga zidasanzwe” (nk’aho ari amadayimoni), isaba ko yahagarikwa cyangwa agapimwa. Nyuma yaho, andi makipe atandukanye na yo yasabye ko hakorwa iperereza ku bakinnyi bayo bakeka ko bafite ikibazo nk’icya Ka-Boy.
TFF yasobanuye ko yakoze iperereza kuri ayo makuru yose isanga nta gihamya na kimwe gihari cyerekana ikibazo, bityo abakinnyi bose bakazakomeza gukinira amakipe yabo nta mbogamizi.
Ku wa Kane, tariki ya 9 Ukwakira 2025, mu mukino wa Souper Coupe (Ngao ya Jamii) wahuje Yanga Princess na JKT Queens, Jeannine Ka-Boy yakinnye nk’ibisanzwe akinira Yanga Princess. Nubwo Yanga yatsinzwe kuri penaliti 6-5 nyuma yo kunganya 1-1, Ka-Boy ni we watsindiye penaliti y’ikipe ye.
Mu bisobanuro birambuye, TFF yavuze ko nta gihamya na kimwe cyerekana ko Ka-Boy atari umukinnyi w’umugore nk’abandi, bityo yemerewe gukina nk’umukinnyi usanzwe mu cyiciro cy’abagore muri Tanzania.
Kaboyi yageze muri Rayon Sports Women mu mwaka wa shampiyona wa 2023, asinya amasezerano y’imyaka ibiri. Yari asigaranye amezi arindwi muri iyo kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, ubwo yemerewaga kuyisohokamo nyuma yo kwishyura $3,000 kugira ngo agure amasezerano ye, maze yerekeza muri Tanzania akinira Yanga Princess ishaka guhigika Simba Queens mu ruhando rw’umupira w’amaguru w’abagore muri icyo gihugu.
Uyu mukinnyi yari yaturutse mu ikipe ya Inyemera WFC, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.