Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyasabye abarwanyi b’umutwe wa FDLR gushyira intwaro hasi bakishyikiriza inzego za Leta ya Congo cyangwa MONUSCO (Ubutumwa bwa Loni muri RDC), kugira ngo basubizwe mu Rwanda.
Ibi ni kimwe mu bigize amasezerano yasinywe mu kwezi kwa Kamena ya 2025, hagati y’u Rwanda na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho uyu mutwe w’iterabwoba ugomba kurandurwa burundu kuko ubangamiye umutekano w’u Rwanda.
FDLR ni umutwe wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994 ndetse wanashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ihari ku Isi.
Gusa muri aya masezerano u Rwanda na rwo rwemeye gukuraho ikiswe ingamba z’ubwirinzi byose bigamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no guhagarika intambara imaze imyaka irenga 30 iyogoza imibereho y’Abanye-Congo.
Intumwa z’ibihugu byombi ziheruka mu biganiro i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi gushize , zemeranyije ko ibikorwa byo gusenya FDLR bigomba gutangira muri uku kwezi k’Ukwakira.
Umuvugizi w’igisirikare cya Congo, Général-Major Sylvain Ekenge Bomusa mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10 Ukwakira, yasabye abarwanyi ba FDLR kwishyikiriza Leta cyangwa MONUSCO.
Yagize ati: “Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda y’ibikorwa bya gisirikare byemejwe ku itariki ya 1 Ukwakira 2025 n’Itsinda ry’Ubugenzuzi bw’Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe na Repubulika y’u Rwanda ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zirahamagarira imitwe yose y’inyeshyamba za FDLR gushyira intwaro hasi no kwishyikiriza inzego za Leta ya Congo cyangwa MONUSCO, mu rwego rwo kubafasha gutaha mu gihugu cyabo cy’u Rwanda bakomokamo.”
Gen. Ekenge kandi yasabye abaturage basanzwe bavugana na FDLR kwitandukanya na yo, kandi bagakangurira abo barwanyi kwishyikiriza inzego za Leta ya RDC cyangwa MONUSCO nta mananiza.
Yakomeje agiar ati: “Mu gihe cyose haba hari abanze cyangwa barwanyije ubu butumwa, ingabo za FARDC zizabategeka gushyira intwaro hasi ku gahato cyangwa ku ngufu, nk’uko biteganywa n’Amasezerano ya Washington.”
FARDC yanibukije abasirikare bayo bose ko batemerewe na gato kugirana imikoranire iyo ari yo yose na FDLR, yaba iyo kuyifasha cyangwa gukorana nayo mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Gen. Ekenge yibukije ko uwo ari we wese uzarenga kuri iyo gahunda azahanwa bikomeye.
Yasoje asaba abarwanyi ba FDLR gufasha mu rugendo rw’amahoro ruriho binyuze mu kwishyikiriza ubuyobozi nta kurwana cyangwa kumena amaraso.
Leta ya Congo yatangiye gukorana bya hafi na FDLR igihe M23 yatangizaga ibitero byayo byo kwigarurira imigi ikomeye ya Goma ndetse na Bukavu muri Kivu zombi , Congo ibikora mu buryo bwo kongera imbaraga za gisirikare.