Igihugu cya Burkina Faso cyanze kwakira abimukira birukanwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku butaka bwayo nyuma y’uko ibihugu birimo u Rwanda, Uganda, Eswatini byemeye kubakira.
Ibi byatumye Amerika ifatira ibihano iki gihugu bijyanye na Viza aho abaturage bacyo bifuza kujya muri iki gihugu batazongera guhabwa izi mpapuro zibemerera kwerekeza no kuguma muri Amerika.
Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Gatanu wa tariki 10 Ukwakira 2025, mu itangazo ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu aho Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso, Karamoko Jean-Marie Traoré, yatangaje ko uhereye ubu, Abanya-Burkina Faso bazajya basaba viza ya Amerika banyuze mu gihugu cya Togo, aho kuyisabira iwabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Burkina Faso yasobanuye ko Amerika imaze igihe isaba Burkina Faso kwakira abantu bamwe yirukanye, ariko igihugu cyabo kikabyanga, Yagize Ati: “Ntitwigeze tugira ikibazo cyo kwakira Abanya-Burkina Faso, ariko ntitwemera kwakira abantu batari abo mu gihugu cyacu.”
Lata ya Burkina Faso ishimangira ko kuba viza yarahindutse ubuntu ku Banyafurika bitavuze ko igihugu kigomba kwakira abirukanwe n’amahanga, cyane cyane abatava mu bihugu bya Afurika.
Burkina Faso iherutse gutangaza ko Abanyafurika bose bemerewe kwinjira muri iki gihugu nta Viza ari nabyo Amerika ishingiraho yibaza impamvu iki gihugu cyanze kwakira aba bimukira kandi kinarenzaho kikorohereza cyane Abanyafurika bandi bashaka ubwenegihugu bwa Burkina Faso.
Umwe mu bashinzwe dipolomasi i Washington ngo yabajije ati: “Ntimwemera Abanyafurika bose n’abakomoka muri Afurika, kuki mutakwakira abo tuzirukana, cyane cyane niba bamwe muri bo bafite inkomoko muri Afurika?”
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje kwakira ku bwinshi abimukira batifuzwa na Amerika baba biganjemo abakoze ibyaha. Ibihugu byamaze kwakira abimukira birimo Eswatini, Ghana, u Rwanda na South Sudan mu gihe ibyanze iyi gahunda birimo Burkina Faso na Nigeria.
Bamwe mu Banyafurika banenga cyane iyi gahunda ndetse hari n’ibihugu byabayemo imyigaragambyo mu kwamagana iyi gahunda mu gihe hari ibihugu nka Uganda byo byemeye kubakira ariko byemera kwakira gusa abakomoka ku mugabane wa Afurika.