Mu mujyi wa Bujumbura, abantu bataramenyekana batwitse imodoka ifite ibirango by’u Rwanda RAH 139 U, yo mu bwokoToyota Levin, mu gikorwa gikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Amakuru aturuka ahabereye ibi byabaye avuga ko iyi modoka yahiye hafi y’ahantu hahurira abantu benshi, mbere y’uko abashinzwe umutekano bagera aho bakagerageza kuzimya umuriro.
Bamwe mu bayibonye bavuze ko bakeka ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’amagambo aherutse kuvugwa n’umushoramari w’Umunyarwanda Sadate Munyakazi, amagambo yafashwe nabi n’abaturage bamwe b’u Burundi.
Ku wa 12 Ukwakira 2025, ubwo Sadate yaganirizaga urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro, yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gukora cyane ku buryo mu bihe biri imbere bazaba ari bo batanga akazi ku baturanyi babo.
Sadate yagize Ati: “Nk’Abarundi bakaza gukubura imihanda yacu, Abakongomani bakajya boza ama-toilette yacu, kuko tuzaba twabasize kure cyane, twebwe ari twe ‘ba boss’ dufite abakozi dukoresha. Simbababwiye se? Rero iyo myumvire mugomba kuyigira.”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atuma bamwe mu baturanyi b’u Rwanda bayakira nabi bavuga ko arimo isesereza.
Gusa nyuma uyu mushoramari yaje gusaba imbabazi ahao yavuze ko yabikoze nyuma yo kugirwa inama n’abantu banyuranye ndetse akanagisha inama umutima nama we.
Yagize ati: “Nshingiye ku bitekerezo byanjye bwite byumvikanishaga ko u Rwanda tuzatera imbere ku buryo mu mwaka wa 2050 imirimo yo gukubura imihanda no gusukura ubwiherero tuzayiharira abaturanyi bacu (Abarundi naba Congomani) ; nshingiye ku bitekerezo byinshi nabonye ndetse n’inama nagiriwe n’abantu banyuranye, nyuma yo kugisha inama umutima wanjye; nshingiye ko Abanyarwanda twifuza kandi duharanira iterambere ryacu ariko kandi mw’iterambere ryacu tukaba turi kumwe n’abavandimwe bacu babanya Afrika; niseguye ku bumvise ubutumwa bwanjye bukabagiraho ingaruka baba Abanyarwanda, Abarundi n’aba Congoman ndetse n’abandi.”
Yunzemo ati: “Nkurikije umurongo mugari w’iterambere ry’Abanyafurika twese, nemeye ko nakoresheje imvugo idakwiriye nerekana ko hari abavandimwe bacu bazasigara inyuma bakajya ba dukorera imirimo idashimishije, nkaba mbisabiye imbabazi kuwo byagizeho ingaruka wese. Nkaba nsabye kandi Imbabazi Umuvandimwe wese w’Umunyafurika kuko natatiye intego ngari y’ubumwe bwacu nk’Abanyafurika.”
Kugeza ubu, inzego z’umutekano z’u Burundi zatangaje ko zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane ababigizemo uruhare n’impamvu y’iki gikorwa. Inzego z’u Rwanda zo ntiziragira icyo zitangaza ku byabaye.
Abasesenguzi bo mu karere basaba ko amagambo y’abayobozi n’abashoramari yakwitonderwa, kugira ngo atongera guteza amakimbirane hagati y’ibihugu by’ibituranyi.