Utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Biya wa Cameroon, Issa Tchiroma Bakary yatangaje ko igihe hatangazwa ko atatsinze atazabyemera kuko amajwi ye yaba yaribwe.
Uu munyapolitiki uri mu bahanganye cyane n’umukambwe Paul Biya mu matora aherutse kwitangaza nk’uwatsinze amatora nubwo komisiyo y’amatora itaratangaza nyirizina uwatsinze amatora. Ni mu gihe amajwi y’ibyavuye muri aya matora yabaye tariki 12 Ukwakira, azatangazwa ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.
Issa Tchiroma Bakary avuga ko itsinda rye ryakusanyije ishusho rusange y’ibyavuye ku biro by’itora hirya no hino mu Gihugu bityo ko nta gushidikanya ko ari we watsinze amatora.
Icyakora ishyaka riri ku butegetsi ryamaganiye kure iby’uko Tchiroma Bakary yaba yatsinze amatora, kuko komisiyo y’amatora muri iki gihugu ari yo yonyine ifite ububasha bwo gutangaza ibyavuyemo.
Mu kiganiro Tchiroma Bakary yagiranye na BBC yavuze ko yasabye abayoboke be kutemera ko amajwi yabo yibwa, aho yagize ati: “Ntiduzigera twemera ko amajwi yabo yibwa n’umuntu uwo ari we wese.”
Yongeraho ko adafite ubwoba bwo gufungwa, ati “kuko nzi neza ko ari njye watsinze amatora ya perezida. Nta gushidikanya na guke guhari, intsinzi yanjye ntivuguruzwa.”
Issa Tchiroma Bakary w’imyaka 76, yahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, ariko nyuma aza kwitandukanya na Perezida Paul Biya w’imyaka 92, uri guhatanira gukomeza kuyobora Cameroon nyuma y’imyaka 43 amaze ku butegetsi.
Kugeza ubu umwuka w’igitutu wazamutse muri Cameroon, kubera gutinda gutangaza ibyavuye mu matora, bigatera ubwoba bw’uko hashobora kubaho imvururu nyuma y’amatora muri iki Gihugu gisanzwe kigaragaramo intambara y’abo mu bice byiganjemo abakoresha ururimi rw’icyongereza bashaka ubwingenge bwabo, ndetse n’ibitero bya Boko Haram mu majyaruguru yacyo.
Dore Abakuru b’Ibihugu 10 bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika mu mwaka wa 2025!
-
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo – Guinea Equatorial: Ari ku butegetsi kuva muri Kanama 1979, akaba ari we mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika, amaze hafi imyaka 46 ayobora igihugu.
-
Paul Biya – Cameroun: Yagiye ku butegetsi mu Ugushyingo 1982, akaba amaze imyaka 43 ari Perezida wa Cameroun.
-
Denis Sassou Nguesso – Repubulika ya Kongo-Brazaville: Yayoboye bwa mbere kuva 1979 kugeza 1992, asubira ku butegetsi mu mwaka 1997 kugeza n’ubu akaba amaze hafi imyaka 41 ku butegetsi muri rusange.
-
Yoweri Kaguta Museveni – Uganda: Yafashe ubutegetsi muri Mutarama 1986 nyuma y’intambara ya gisirikare, akaba amaze imyaka 39 ayobora Uganda.
-
Isaias Afwerki – Eritrea: Yabaye perezida ubwo Eritrea yabonaga ubwigenge muri 1993, ubu amaze imyaka 32 ku butegetsi.
-
Umwami Mswati III – Eswatini (yahoze yitwa Swaziland): N’ubwo ari umwami aho kuba perezida, Mswati III amaze imyaka 39 ku ngoma kuva muri Mata 1986.
-
Ismaïl Omar Guelleh – Djibouti: Yagiye ku butegetsi muri Gicurasi 1999, akaba amaze imyaka 26 ayobora Djibouti.
-
Paul Kagame – Rwanda: Yabaye perezida mu mwaka 2000, ariko yari umwe mu bayobozi b’ingenzi mu butegetsi kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ubu amaze imyaka 25 ari Perezida w’u Rwanda.
-
Faure Gnassingbé – Togo: Yasimbuye se ku butegetsi mu mwaka 2005, akaba amaze imyaka 20 ari Perezida wa Togo.
-
Abdel Fattah el-Sisi – Misiri (Egypt): Yafashe ubutegetsi mu mwaka 2014 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, akaba amaze imyaka 11 ayobora Misiri.