Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yemeje ko igihugu cye ari cyo gihugu gifite demokarasi ihambaye ku isi ubwo yarimo aganirira n’abanyamakuru mu mujyi wa Gulu.
Ibi abaitangaje mu gihe abatavuga rumwe n’uyu mukambwe ndetse na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi bamunenga kuba umunyagitugu ahanini bitewe no kuba amaze imyaka igera kuri 40 ku butegetsi, we asanga nta gihugu na kimwe ku Isi kibamo demukarasi kurusha Uganda.
Umukambwe yagize Ati: “Demukarasi yacu ni yo demukarasi nyayo, ureke ikinamico nk’ikunze kugaragara mu bihugu bimwe na bimwe. Duhagarariye ibyiciro byose bibaho by’abaturage.
Dufite abadepite bahagarariye ibyiciro by’amatora aho buri wese agira uruhare mu matora, ariko kandi dufite n’uburyo bwo guteza imbere abadepite b’abagore.”
Museveni yongeyeho Ati:” Tunafite abadepite bahagarariye abafite ubumuga, abakozi, urubyiruko, abasirikare n’abageze mu za bukuru. Ndashaka kumenya igihugu cyaba kibamo demukarasi irenze iyo.”
Yunzemo ko ikibazo cyugarije Uganda ari uko bamwe mu bayobozi bo muri iki gihugu batamenya inshingano zabo ahubwo bagahitamo gushaka gushimisha rubanda.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni uri kwiyamamariza manda nshya mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Mutarama umwaka utaha, yavuze ko usibye abadepite, abanya-Uganda bitorera abayobozi babo uhereye ku rwego rw’imidugudu batuyemo, utugari, imirenge kugeza ku rwego rw’akarere; ibyo yagaragaje nk’urugero rwiza rwa demukarasi iruta izindi ku Isi.
Dore Abakuru b’Ibihugu 10 bamaze igihe kinini ku butegetsi muri Afurika mu mwaka wa 2025!
-
Teodoro Obiang Nguema Mbasogo – Guinea Equatorial: Ari ku butegetsi kuva muri Kanama 1979, akaba ari we mukuru w’igihugu umaze igihe kirekire ku butegetsi muri Afurika, amaze hafi imyaka 46 ayobora igihugu.
-
Paul Biya – Cameroun: Yagiye ku butegetsi mu Ugushyingo 1982, akaba amaze imyaka 43 ari Perezida wa Cameroun.
-
Denis Sassou Nguesso – Repubulika ya Kongo-Brazaville: Yayoboye bwa mbere kuva 1979 kugeza 1992, asubira ku butegetsi mu mwaka 1997 kugeza n’ubu akaba amaze hafi imyaka 41 ku butegetsi muri rusange.
-
Yoweri Kaguta Museveni – Uganda: Yafashe ubutegetsi muri Mutarama 1986 nyuma y’intambara ya gisirikare, akaba amaze imyaka 39 ayobora Uganda.
-
Isaias Afwerki – Eritrea: Yabaye perezida ubwo Eritrea yabonaga ubwigenge muri 1993, ubu amaze imyaka 32 ku butegetsi.
-
Umwami Mswati III – Eswatini (yahoze yitwa Swaziland): N’ubwo ari umwami aho kuba perezida, Mswati III amaze imyaka 39 ku ngoma kuva muri Mata 1986.
-
Ismaïl Omar Guelleh – Djibouti: Yagiye ku butegetsi muri Gicurasi 1999, akaba amaze imyaka 26 ayobora Djibouti.
-
Paul Kagame – Rwanda: Yabaye perezida mu mwaka 2000, ariko yari umwe mu bayobozi b’ingenzi mu butegetsi kuva nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Ubu amaze imyaka 25 ari Perezida w’u Rwanda.
-
Faure Gnassingbé – Togo: Yasimbuye se ku butegetsi mu mwaka 2005, akaba amaze imyaka 20 ari Perezida wa Togo.
-
Abdel Fattah el-Sisi – Misiri (Egypt): Yafashe ubutegetsi mu mwaka 2014 nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, akaba amaze imyaka 11 ayobora Misiri.