Umutwe wa AFC/M23 binyuze kuri Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo ku ruhande rwa M23, Ngarambe Manzi Willy wemeje ko wafashe umwe mu barwanyi bakuru mu mutwe wa FDLR.
Uyu murwanyi uzwi nka Tokyo yari azwi cyane mu bikorwa bye by’ubwicanyi bw’igihe kirekire yakoreraga abanye-Congo bo muri Teritwari ya Masisi.
Tokyo ubundi yitwa Yoweri akaba akomoka Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda amakuru yemeje ko yafatiwe n’ingabo za M23 mu gace ka Muzimu, muri Masisi.
Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru wo ku ruhande rwa M23, Ngarambe Manzi Willy yagize Ati: “Undi murwanyi ruharwa yafashwe, biba igihombo gikomeye kuri Kinshasa. Umwe mu bayobozi bakuru ba FDLR uzwi nka Tokyo (izina rye nyakuri ni Yoweri ukomoka i Kivuye mu burengerazuba bw’u Rwanda) yafatiwe n’ingabo za M23 mu gace kitwa Muzimu muri Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Yakomeja avuga ko “Tokyo yagize uruhare mu bikorwa biteye ubwoba nko gufata ku ngufu, ubwicanyi no gutwika ingo [z’Abatutsi] zitabarika”, ashimangira ko ifatwa rye ari “igihombo gikomeye ku buyobozi bwa FDLR.”
Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo Ingabo za M23 ziyobowe na Colonel Nsabimana Sam zeretse abaturage uriya murwanyi.
Mu mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga abanya-Masisi bumvikana bavuga ko Tokyo yari amaze kwica abantu benshi, ndetse hari abayumvikanamo bavuga ko bibaye byiza na we yakwicwa.
Nyuma yo gufata Tokyo, AFC/M23 yaburiye FDLR n’indi mitwe iri mu duce igenzura ko nta mahirwe igifite, ishimangira ko kurinda abaturage b’abasivile ari cyo kintu ishyize imbere kurusha ibindi.
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo imaze igihe ikorana n’uyu mutwe washyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba gusa mu masezerano y’u Rwanda na Congo yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hemejwe irandurwa rw’uyu mutwe burundu.
