Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze za Amerika, Sean John Combs uzwi nka ‘P Diddy’ hatangajwe ko azafungurwa tariki 8 Gicurasi 2028 mu gihe atahabwa imbabazi na perezida Donald Trump.
Ibi byatangajwe n’Urwego rushinzwe imfungwa n’Abagororwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyane ko uyu mugabo yakatiwe kuzamara mu gihome igihe cyamezi 50.
Ibyo bisobanuye ko P Diddy azaba muri gereza 85% by’igihano yahawe kubera ko urukiko rwakuyemo imyaka yari amaze muri gereza aburana.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Ukwakira, P Diddy yatangiye gusaba Perezida wa Amerika Donald Trump kumuha imbabazi nk’uko byari byavuzwe ko uwitwa Ghislaine Maxwell azazihabwa, gusa binemezwa na Trump ko P Diddy yazimusabye.
Nyuma y’aho amakuru yakomeje kuvugwa ko P Diddy ashobora kugabanyirizwa igihano ariko ibiro bya Trump birabihakana, aho Trump yavuze ko impamvu atapfa kumuha imbabazi ari uko hari ubwo P Diddy yashatse kumurwanya ubwo yarimo kwiyamamaza.
Icyo gihe perezida Donald Trump yagize Ati: “Hari abantu benshi bansabye imbabazi. Njye mwita Puff Daddy, nawe yansabye imbabazi.”
Ni ibintu Donald Trump ku rundi ruhande yagiye yifuza gukora nyamara bamwe mu bayobozi ba White House bakabimwangira.
Trump aganira n’umunyamakuru wa Newsweek yagize aAi:”Twari inshuti kandi agaragara nk’umuntu mwiza gusa ntabwo muzi bihagije ariko ubwo narindi kwiyamamaza yashatse kundwanya ,…. rero biragoye.”
Sean John Combs uzwi nka ‘Diddy’ afite imyaka 55 akaba yarabaye umuraperi w’igihangange, umutunganyamuziki aho yashinjwaga ibikorwa byo gukoresha abantu mu nyungu ze bwite (racketeering), ibyaha bibiri byo gucuruza abantu ku bw’imibonano mpuzabitsina, ndetse n’ibyaha bibiri byo gutwara abantu kugira ngo bakore uburaya.
Ibyaha byamuregwaga byibandaga ku myitwarire ye yakoranye n’umukunzi we wa kera, umuhanzi Cassie Ventura, ndetse n’undi muntu utazwi witwa “Jane” watanze ubuhamya mu rubanza.