Umukinnyi wa FC Barcelona Lamine Yamal, yatangaje ko iby’urukundo rwe na Nicki Nicole byashyizweho akadomo bishimisha bamwe mu bafana ba FC Barcelona.
Lamine Yamal yagaragaje ko n’ubwo batandukanye ku bwumvikane ngo hagati y’abo ntabwo hari harimo ubudahemuka gusa igarama ibyo kuba ari we wabaye nyirabayazana.
Uko gutandukana byakoze ku mutima abafana ba FC Barcelona kuko basaga n’aho bari bamaze iminsi bashinja urukundo rwa Yamal na Nicki kuba imbarutso yo kutirwara neza k’uwo musore ukiri muto by’umwihariko nyuma y’aho ikipe ya Real Madrid itsindiye Fc Barcelona 2:1.
Lamine Yamal yagaragaje ko yatandukanye n’uwo mukobwa mu buryo bwumvikanweho ndetse ngo akaba ari ibintu bumvikanye nyuma yo gutsindwa na Real Madrid.
Bashyize ku iherezo urukundo rwabo nyuma yo gutangaza iby’urukundo rwabo muri Kanama 2025 bagashimangira ko bakundana ndetse kuva ubwo Nicki akaba uwa mbere mu bashyigikira Lamine Yamal muri Stade aho yabaga ari gukinira.
Yamal yagize ati:”Ntabwo tukiri kumwe, urukundo rwacu ntabwo higeze habamo ubudahemuka. Twatandukanye kandi ni ibyo gusa navuga. Ibirimo kuvugwa byose ntaho duhuriye na byo. Ntabwo namuciye inyuma cyangwa ngo mfatwe ari byo ndimo”.
Nyuma y’umukino wa Real Madrid na Fc Barcelona hari amakuru yavugaga ko Lamine Yamal yafashwe ari guca inyuma umukunzi we, akaba ari na byo yaje gushyira ku iherezo.