Umuyobozi w’igisirikare cyafashe ubutegetsi muri Guinée, Mamady Doumbouya, kuri uyu wa Mbere wa tariki 3 Ugushyingo 2025 yemeje ko azahatana mu matora ya perezida ateganyijwe kuba ku itariki ya 28 Ukuboza.
Ibi bizatuma uyu mukuru w’igihugu wafashe ubutegetsi ku ngufu z’agisirikare aakomeza kuyobora iki gihugu mu myaka itanu iri imbere.
Doumbouya yari yararahiriye ko ataziyamamaza ubwo yafata ubutegetsi muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika mu mwaka wa 2021. Ariko Itegeko Nshinga rishya ryemejwe binyuze muri referandumu mu kwezi kwa Nzeri ryamuhaye amahirwe yo kwiyamamaza.
Iryo tegeko nshinga rishya ryasimbuye amasezerano yari yashyizweho nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi, yabuzaga abahoze mu gisirikare kwiyamamaze mu matoro yokuybora iki gihugu.
Riteganya kandi ko abakandida ba perezida bagomba kuba batuye muri Guinée, kandi bafite hagati y’imyaka 40 na 80.
Ibyo byahise bikuraho amahirwe y’abakandida babiri bari bafite imbaraga zikomeye Alpha Condé, wahoze ari perezida ufite imyaka 87 kandi uba uri mu mahanga, ndetse na Cellou Dalein Diallo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, uri mu buhungiro akaba anashinjwa ibyaha bya ruswa.
Abandi bakandida barimo Lansana Kouyaté, wahoze ari Minisitiri w’Intebe, na Hadja Makalé Camara, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, nabo bamaze gutanga kandidature zabo kandi bemerewe kwiyamamaza.
Guinée ni igihugu gifite ububiko bunini cyane bw’ibuye rya bauxite ku isi, ndetse ikaba inafite n’ububiko bukize cyane bw’icyuma cya fer kitaracukurwa giherereye muri Simandou.