Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC) cyataye muri yombi Lt Gen Pacifique Masunzu umuyobozi w’akarere ka Gatatu k’Igisirikare cya Congo.
Amakuru yemeza ko yahise yerekezwa mu murwa mukuru Kinshasa kugira ngo akurikiranwe ndetse aryozwe ibyo ashinjwa aho byemezwa ko yafatiwe mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Ubwo mu kwezi gushize umutwe wa AFC/M23 wigaruriraga umujyi wa Nzibira wo muri Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo byemezwa ko Lt Gen Pacifique Masunzu yabigizemo uruhare.
Ibi byiyongeraho kuba ngo yarahaye amakuru y’ubutasi y’ibinyoma igisirikare cy’igihugu bityo bigatuma hafatwa ibyemezo bitanoze byagendeye kuri ayo amakuru yatanze.
Masunzu ukomoka mu Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yayoboraga zone ya gatatu y’Ingabo za RDC ihuza intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo Bas-Uélé na Haut-Uélé kuva mu Ukuboza 2024.
Uyu Jenerali ashinjwa kuba ari we uri inyuma y’ibitero by’indege nto zo mu bwoko bwa drone bimaze igihe byibasira ibirindiro bya AFC/M23 muri Kivu zombi ndetse no mu bice bituwe n’abaturage.
Bivugwa kandi ko ari we uri inyuma y’igitero cya drone cyiciwemo Général de Brigade Michel Rukunda ‘Makanika’ wahoze ari umuyobozi w’umutwe wa Twirwaneho ushinzwe kurengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.