Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yaragaje ko umutwe wa M23 ugomba kutaguma uko uri ubu akurikije ibiri ku ganirirwa i doha mu biganiro by’amahoro.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye Radio na Televiziyo y’igihugu (RTNC) cyibanze mu guha amakuru Abanye-Kongo kuko bihagaze mu kugarura umutekano mu Burasirazuba no kugarura ubuteka bwose bw’igihugu mu bugenzuzi bwa leta.
Patrick Muyaya yagize Ati: “Twebwe i Doha hariya turimo kuganira uburyo bwo kwica M23/AFC uko iteye ubungubu. N’ukuvuga ko badashobora gutekereza ko bashobora gukomeza kuba mu bice by’igihugu bigaruriye.”
Muyaya yongeye ko ni i Wshington batazatezuka , “Haba i Washington cyangwa Doha, ntituzahungabana ku bibazo bijyanye n’ubusugire cyangwa imirimo y’ibanze ya Leta.”
Uyu muvugizi wa Congo yagaragaje ko kandi ibikorwa bateganyirije ibice bigenzurwa na M23 bitazahagara kubera ko ku ikubitiro hagomba gutangazwa itangazo ry’amahame azatuma M23 itazakomeza gukomeza kubaho nk’uko imeze ubu.
Ibi bitangajwe mu gihe hateganyijwe muri iki cyumweru, ibiganiro hagati ya Leta ya Kinshasa na AFC/M23 i Doha, ariko impande zombi zikaba zikomeje gushinjanya kurenga ku gahenge.
Abasesenguzi ndetse n’inzobere muri ibi bibazo bemeza ko ibitangazwa na Guverinoma ya Congo bishobora kurushaho kubangamira inzira y’ibiganiro kurushaho byumwihariko ku ruhande rw’umutwe wa M23, umutwe umaze ibyumweru byinshi ushinja leta kurangwa n’imvugo n’ibikorwa bigaragaza ko idakeneye amahoro ahubwo ikeneye intambara no kubangamira inzira y’amahoro.
Ibi kandi biri guherekezwa n’ibitero by’isirikare cya Congo mu bice bigenzurwa na M23 nubwo uyu mutwe nawo ukomeje kugenda wigarurira ibindi bice bishya ndetse wongera no kwigarurira ibyo wari waratakaje.