Umushamba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo wa XIV, kuri uyu wa Gatandatu wa tariki 8 Ugushyingo 2025 yamaze hafi amasaha atatu agirana ibiganiro n’abantu 15 bakomerekejwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe n’abihayimana bo mu Bubiligi.
Ibiro bya Vatican (Holy See Press Office) byatangaje ko ibi biganiro byabaye mu buryo bw’ibiganiro byo kumvana kandi byari bifunguye hagati yabahohotewe ndetse na Papa.
Itorero Gatolika ryo mu Bubiligi ryakomeje kugongwa n’ibyaha bikomeye by’ihohotera rikorwa n’abasaseridoti mu myaka yashize, ibintu Papa Francis ubwe yigeze kwivugira ubwo yasuraga icyo gihugu umwaka ushize.
Kuva igihe Papa Leo wa XIV yatorewe kuyobora Kiliziya Gatolika hashize amezi atandatu, akaba ari na we Papa wa mbere w’Umunyamerika, yahamagariye Kiliziya “kubaka umuco wo kutihanganira ihohoterwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.” Mu kwezi gushize kandi, yagiranye inama ya mbere i Vatican n’abarokotse ihohoterwa.
Iyo nama yabaye hashize iminsi mike raporo ya komisiyo ya Vatican isohotse, isaba abayobozi Gatolika kongera imbaraga mu gufasha abarokotse ihohoterwa. Papa Leo ubwe afite ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo by’ihohoterwa rikorwa n’abihayimana, kuko ubwo yari umushumba wa diyosezi yo muri Peru, yahuye na zimwe mu manza zikomeye zijyanye nibi.
Muri urwo ruzinduko, Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi icyo gihe, Alexander de Croo, yasabye Papa Francis mu magambo akomeye cyane gufata ingamba zifatika.