Umutwe wa MRDP-Twirwaneho urashinja Leta y’u Burundi kohereza batayo ebyiri z’ingabo z’icyo gihugu mu misozi ya Fizi, Mwenga na Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni ibyatangajwe na Col. Ndakize Welcome Kamasa, umuhuzabikorwa wa MRDP-Twirwaneho, uvuga ko ingabo z’u Burundi, FARDC, Mai-Mai na FDLR bakomeje gukorera abaturage ibikorwa bya kinyamaswa.
Col. Kamasa avuga ko batayo ebyiri z’ingabo z’u Burundi (FDNB), hamwe na FARDC, zasanze izindi zikambitse ahitwa Point Zero mu irembo rikuru ryerekeza mu Minembwe.
Avuga ko izi ngabo zahasanze batayo zirenga icumi z’Abarundi muri iyo misozi aho zikomeje kugaba ibitero ku mirongo myinshi y’urugamba kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize.
Abo basirikare bose, ubutegetsi bwa Ndayishimiye na Tshisekedi bashyize mu misozi miremire bayobowe na Brig. Gen. Amuli Chiviri, Komanda w’ibikorwa bya Sokola II muri Kivu y’Amajyepfo.
Ibitero by’iryo huriro ngo byahitanye abasivili benshi kandi byatumye ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahunga ako karere, nk’uko Col. Kamasa abivuga.
MRDP-Twirwaneho ivuga ko ingabo z’u Burundi muri ibyo bice ziyobowe na Brig. Gen. Pontien Hakizimana, Brig. Gen. Michel Ndenzako, Brig. Gen. Jean Luc Habarugira na Brig. Gen. Désiré Manirakiza.
Uyu mutwe uvuga ko kongera ingufu kw’ingabo z’u Burundi mu misozi miremire ari ikimenyetso cy’ubufatanye bwa gisirikare mu bikorwa byo kurimbura Abanyamulenge.
Abanyamulenge, Ababembe, Abapfurero, Abashi n’andi moko atuye mu Minembwe muri zone za Mwenga, Fizi na Uvira baherutse kwigaragambya, bamagana ingabo z’u Burundi bazishinja kwicisha Abanyamulenge inzara.
Iyo myigaragambyo yabaye ku wa 4 Ugushyingo 2025, yitabiriwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, abaturage, abami gakondo ndetse n’abahagarariye inzego z’abagore.
Bagaragaje ko ingabo z’u Burundi n’abo bafatanya bakambitse mu duce twose tuvamo iby’ibanze abaturage bakenera, birimo imiti, umunyu, isukari, isabune n’ibindi, kugira ngo babashe kubaho.
Col. Kamasa avuga ko nta ntambara nto ibaho cyangwa umwanzi muto, ko bo bashyize imbere kurengera abaturage, bagasaba amahanga kugira icyo akora kuko biteye agahinda kuba abantu bicwa arebera.