Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (the Emir of Qatar) biteganyijwe ko agomba kugira uruzinduko mu Rwanda ndetse no muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru kigiye kuza.
Uru ruzinduko rwe ruteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025, mu Rwanda aho azava yerekeza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho muri ibi bihugu byombi hose azagirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu.
Bikekwa ko urugendo rwa Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani ruzaba rugamije kunga ibihugu byombi no kureba uko ibibazo biri mu Burasirazuba bwa Congo byakemurwa burundu cyane ko igihugu cye ari cyo kiri gukora nk’umuhuza hagati y’umutwe wa M23 ndetse na Leta ya Congo.
Emir yaherukaga guhuza Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi tariki ya 18 Werurwe 2025.
Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yaherukaga mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu yagize tariki ya 21 Mata 2019 . Ubwo yageraga mu Rwanda ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
IMVOMO: BWIZA.COM