Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya yatangaje ko Abanyakenya bagera kuri 200 aribo bari mu ntambara Ukraine urwanamo n’u Burusiya barwana ku runde rwa Moscow.
Nk’uko byemezwa na bamwe mu bagize amahirwe yo gutaha bagaragaza ko bahatirwaga guteranya indege z’intambara ntoya (drones) no gukora ibinyabutabire batabihuguriwe kandi badafite ibikoresho bibarinda.
Perezida wa Kenya, William Ruto, mu cyumweru gishize yasabye guverinoma ya Ukraine gufasha mu kurekura Abanyakenya bari mu gace k’intambara.
Abanyafurika bagera ku 1,400 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika barimo kurwanira hamwe n’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine, bamwe bakaba barinjijwemo banyujijwe mu kubeshywa, nk’uko Ukraine yabitangaje mu cyumweru gishize.
Hari Umunyakenya mu Kwakira uyu mwaka wafatiwe muri Ukraine maze avuga ko yashutswe ngo yinjire mu ngabo z’u Burusiya.
Ambasade ya Kenya i Moscow yavuze ko abashukwa ku kujya mu gisirikare cy’u Burusiya basezeranwa guhabwa mafaranga $18,000 (asaga 26 100 000 mu mafaranga y’u Rwanda) yo kubafasha kwishyura visa, ingendo n’icumbi.
Guverinoma ya Kenya ifite impungenge ku bwinshi bw’abanyagihugu bayo bashorwa mu “bikorwa by’ubugizi bwa nabi bihatiwe” birimo ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’akazi ko gukoreshwa ku gahato mu mahanga.
Mu kwezi kwa Nzeri, ubutegetsi bwa Kenya bwakijije Abanyakenya barenga 20 bari hafi kwinjira mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine hafi y’umurwa mukuru Nairobi.
Mu mins mike ishize umuntu ukekwaho guhuza ibikorwa byo gushora Abanyakenya mu Burusiya yarafashwe kandi arimo gukurikiranwa n’ubutabera. Afurika y’Epfo iherutse gutangira iperereza ku buryo abaturage bayo 17 bisanze mu karere ka Donbas muri Ukraine, kari mu ntambara ikaze.
Abaturage ba Somalia, Sierra Leone, Togo, Cuba na Sri Lanka, n’abandi, bari mu buroko bwa Ukraine nk’uko Petro Yatsenko, umuvugizi wa Ukraine ku byerekeye imfungwa z’intambara, aherutse kubibwira BBC.
IVOMO: BBC