Pereizida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ugushyingo 2025, yagiriye uruzinduko i Kinshasa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uruzinduko rwe rwemejwe n’umuvugizi we Rosine Gatoni , akaba yitabiriye inama Mpuzamahanga ya cyenda isanzwe y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) iteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu.
Mu gihe cy’iyi nama kandi hateganyijwe umuhuro wa Evariste Ndayishimiye ndetse na Félix Antoine Tshisekedi bakaganira ku mikoranire ya gisirikare imaze imyaka irenga ibiri hagati y’ibihugu byombi.
Imikoranire y’ibihugu byombi mu by’agisirikare yatangiye mu mwaka 2023 aho u Burundi bwohereje mu Burasirazuba bwa RDC ingabo zirenga 10,000 mu rwego rwo gufasha kiriya gihugu mu ntambara ingabo zacyo zirwanamo n’inyeshyamba za AFC/M23.
Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka M23 yigaruriye ibice bikomeye birimo imijyi ya Goma na Bukavu ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kavumu, nyuma yo kuhirukana ihuriro ry’ingabo zirimo iza Leta ya RDC ndetse n’iz’u Burundi.
Mu mezi make ashize Ingabo za Kinshasa zibifashijwemo n’Abarundi bakajije ibitero byo mu kirere kuri ziriya nyeshyamba ziyobowe na Général-Major Sultani Makenga, mu rwego rwo kuzikumira kuba zafata Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse no gusohoka muri Kivu zombi zikaba zakwagurira ibice zigenzura mu ntara nka Tanganyika, Maniema na Tshopo.