Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mali yahakanye ndetse agaragaza ko bidashoboka ko umutwe wa al Qaeda wakwigarurira igihugu cya Mali nk’uko bimaze iminsi bihwihwiswa n’ibitangazamakuru.
Iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika kidakora ku nyanja kimaze igihe mu rugamba n’umutwe w’iterabwoba wa al Qaeda witwa JNIM umaze igihe warigaruriye ibice byinshi by’igihugu kuri ubu hakaba hari ubwoba ko wakwigarurira umurwa mukuru.
Minisitiri Abdoulaye Diop yabwiye itangazamakuru ko Mali kuri ubu ihanganye ndetse ikaba iri no gutsinda ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli cyatewe n’uyu mutwe kandi ko JNIM nta bushobozi ifite bwo guhangana n’inzego z’umutekano z’igihugu.
Yagize Ati: “Turi kure cyane y’ibivugwa hanze y’igihugu cyacu, aho bavuga ko abarwanyi bari hano, ko bageze muri Bamako, ko bagiye gufata ibi n’ibi. Nta na gato turi guha ahaciro ibyo .”
Yakomej agira ati: “Abavuga ibyo bakeneye gukanguka bakava mu nzozi.”
Ku wa 9 Ugushyingo, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasabye igisubizo cyihutirwa cy’amahanga kubera umutekano urushaho kuba mubi, naho ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi birimo Amerika, u Bufaransa, u Bwongereza n’u Butaliyani bisaba abaturage babyo kuva muri Mali.
Diop yavuze ko gusaba kwa AU ko haba igisubizo cy’amahanga, nko gusangira amakuru y’ubutasi, ari ikimenyetso cy’uko hari kudasobanukirwa neza ibiri kubera ku butaka.
Amashuri menshi yongeye gufungura muri iki gihugu, kandi Bamako yakiriye imurikagurisha ry’ibikoresho bya gisirikare, harimo n’amasosiyeti amwe yo muri Turukiya.
Minisitiri Diop yavuze ko yubaha “icyemezo cy’ibihugu bimwe byasabye abaturage babyo kuva muri Mali” ariko ashimangira ko igihugu kigikomeye ku kwakira abanyamahanga.
Guverinoma z’abasirikare ziyoboye Mali, Niger na Burkina Faso zamaze kwivana mu muryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, ECOWAS, magingo aya ndetse zarushijeho kwitandukanya n’abafatanyabikorwa bo mu Burengerazuba bw’Isi no kwegera Uburusiya mu by’umutekano.
Diop yavuze ko umubano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uri kuba mwiza muri manda ya Trump, kandi ko ibihugu byombi biri mu biganiro ku by’umutekano n’iby’ubukungu, nubwo nta bisobanuro byinshi yatangaje.