Umushumba wa kiliziya Gatolika ku Isi, Pope Leo XIV, i Vatican yakiriye abakinnyi n’abayobozi ba filimi bo muri Hollywood muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Pope Leo XIV yakiriye aba bakinnyi n’abayobozi ba filimi bo muri Hollywood mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umugambi we wo gutuma kiliziya yegera abantu ibasanze aho bari ni byo babamo mu buzima bwa buri munsi.
Uyu muhuro kandi ni ikimenyetso gikomeye cy’ubufasha Papa Leo XIV yageneye uruganda rwa sinema ku rwego rw’isi ndetse aherutse kugaragaza ko atewe impungenge n’igabanuka ry’abitabira filimi mu byumba bya sinema.
Papa Leo yakiriye ibi byamamare mu nyubako y’akataraboneka isizeho ibishushanyo bya ‘Clementine Hall’. Papa Leo yashimiye uruhare rwa sinema mu kwigisha no gutangaza.”
Hashize amezi atandatu inama y’abakaridinali itoye uyu Munyamerika wa mbere ku mwanya wa Papa, bamwe mu Bakirisitu Gatolika bumva ko Leo ataragira isura ye bwite agaragaza.
Uwo yasimbuye, Francis, wari Umunyarijantina yamenyekanye cyane kubera amagambo ye ndetse n’ibikorwa bye bikomeye. Leo we afite umwihariko wituze.
Iki cyumweru, Vatikani yahishuye filimi enye akunda kurusha izindi harimo ‘The Sound of Music’ yo mu 1960s, ‘It’s a Wonderful Life’ n’iya Roberto Benigni yatsindiye ibihembo byinshi, Life is Beautiful.
Mu bitabiriye uyu muhuro harimo Mortensen, Chris Pine, n’umuyobozi wa filimi Gus Van Sant uzwi kuri Milk na Good Will Hunting. Abataliyani bari benshi muri uyu muhuro, barimo Gianni Amelio ndetse na Giuseppe Tornatore .