Ishami ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Mine, Peteroli na Gaz (RMB) rigenzura imitingito ryemeje ko mu Murenge wa Gatare, mu Karere ka Nyamagabe, habaye umutingito wari ku gipimo cya 4.8.
Ni umutingito wabaye kuri uyu wa mbere wa tariki 18 Ugushyingo 2025, Uwo mutingito wumvikanye no mu bindi bice by’igihugu birimo n’Umujyi wa Kigali.
Iri shami risobanura ko umutingito uri ku kigero nk’iki ushobora gutuma amadirishya atigita, ndetse n’ibikoresho byo mu nzu bikanyeganyega, cyane cyane mu nyubako zidakomeye.
Muri rusange, imitingito iri hagati ya 4.0 na 5.0 iba yoroheje, ariko ishobora guteza kwangirika koroshye mu bice byegereye aho waturutse, harimo no kwiyasa kw’inkuta z’inzu zidafite umusingi ukomeye.
Umutingito nk’uyu ushobora gutuma haba inkangu ku misozi, kandi ibikoresho byoroshye nk’amasahani n’ibirahuri bishobora kugwa hasi. Abari mu nzu babasha kuwumva nk’aho imodoka iremereye irimo kunyura hafi.
Inzobere mu by’imiterere y’Isi zivuga ko ingaruka z’umutingito ziterwa n’ibintu bitandukanye birimo: ahantu waturutse, ubukana bwawo, imiterere y’ibikorwaremezo, ndetse n’inshuro uwo mutingito wumvikanye.
Umutingito uheruka kumvikana mu gihugu mbere y’uyu, wari ku gipimo cya 4.2, wumvikanye ku itariki ya 11 Ugushyingo 2025 mu Ntara y’Iburengerazuba. Indi yakurikiye ni uwabaye ku wa 28 Nyakanga 2025, waturutse mu Kiyaga cya Tanganyika ku gipimo cya 6.1.
Ku wa 4 Gicurasi 2025, hari undi mutingito wabanje kuba ku gipimo cya 5.4 uva mu Kiyaga cya Albert, ukaza gukurikirwa n’undi wa 4.1 nyuma y’iminota mike.
Umutingito ukomeye cyane mu Rwanda mu mateka ya hafi wabaye ku wa 20 Werurwe 1966, wari ku gipimo cya 6.6, ari na wo ukomeye mu myaka irenga 100 ishize.