Umuryango w’Abanyaburayi uharanira uburenganzira bwa muntu urashinja TotalEnergies (TTEF.PA) kuba yarishoye mu byaha by’intambara , iyica rubozo n’ibikorwa byo gushimuta abantu bikekwa ko byakozwe n’ingabo za leta ya Mozambike.
Ibi bikubiye mu kirego uyu muryango watanze mu rwego rw’u Bufaransa rushinzwe kurwanya iterabwoba. Nta gihe kinini gitambutse iki kigo cy’Abafaransa gikora mu bucukuzi bwa peteroli kigaragaje ko kigiye gusubukura ibikorwa mu ntara ya Cabo Delgado.
Ni nyuma y’uko iyi sosiyeti ibashije gukuraho ibibazo by’umutekano muke mu gace k’ibikorwa byabo cyane bigizwemo uruhare n’ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu mu rwego rwo kurandura umutwe wari warahungabanyije umushinga w’iyi Kompanyi.
Umuyobozi mukuru w’ibikorwa by’iyi Kompanyi, Patrick Pouyanné muri Werurwe 2025 yavuze ko mu iperereza ryakozwe imbere muri kompanyi nta bikorwa nk’ibyo bashinjwa byigeze bigaragara.
Uyu muyobozi kandi icyo gihe yongeyeho ko Total yasabye Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Mozambike gukora iperereza, uretse n’iryatangiye mu rwego rw’ubushinjacyaha bw’icyo gihugu.
Ikirego cyatanzwe mu bushinjacyaha bw’u Bufaransa bushinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT), bukora iperereza ku byaha byo mu gihugu no mu mahanga. PNAT yemeje ko yakiriye ikirego kandi iri kugisuzuma.
Ku rundi ruhande, TotalEnergies iracyakorwaho iperereza n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa ku birego byo kunanirwa gutabara abantu bari mu kaga mu gitero cy’abahezanguni cyo mu mwaka 2021 no mu guhungisha abantu gusa TotalEnergies ihakana ibyo birego.
Iki kigo gikomeye mu bucukuzi bwa peteroli kiri gutegura kongera gutangiza umushinga wa Mozambique LNG kibinyujije mu gufungura gake gake ibikorwa aho abakozi bemererwa kugera ahakorerwa ibikorwa by’ubucukuzi hakoreshejwe uburyo bw’indege cyangwa ubwato gusa ku mpamvu z’umutekano.