Perezida wa Tanzaniya , Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko ubushobozi bwa Tanzaniya bwo kubona inkunga mu bigo mpuzamahanga bushobora guhura n’imbogamizi bitewe n’ishusho mbi igihugu gifite ku rwego mpuzamahanga, ubwo yarahizaga aba minisitiri nyuma y’amatora aheruka kuvugwamo amakimbirane.
Hassan, w’imyaka 65, watangajwe nk’uwatsinze amatora yo mu Ukwakira yavuzwemo imvururu hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano kubera gukurwamo kw’abakekwaga kumuhangayikishiriza muri politiki.
Mu kuvuga ibyo Samia Suluhu ntiyavuze neza icyangije isura ya Tanzaniya. Amatsinda arengera uburenganzira bwa muntu, amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’Umuryango w’Abibumbye bavuze ko abantu amagana bashobora kuba barishwe muri izo mvururu, nubwo leta ibihakana ivuga ko imibare yatanzwe irengeje urugero.
Abagenzuzi ba Afurika yunze Ubumwe bavuze ko amatora atarimo ubunyangamugayo kandi ko babonye ibimenyetso byo gushyira amajwi mu dusanduku mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Leta yo yahakanye ibyo birego ivuga ko amatora yabaye mu mucyo.
Hassan yemeye gukora iperereza ku mwiryane w’amatora kandi mu cyumweru gishize yihanganishije imiryango y’ababuze ababo ku nshuro ya mbere agaragaza ko yemera ubukana bw’ibyabaye byateje ibihe bikomeye bya politiki igihugu kitari cyabamo mu myaka byinshi ishize.
Mu muhango wo kurahira kwa ba minisitiri wabereye i Dodoma kuri uyu wa Kabiri, yasabye abayobozi gushyira imbaraga mu gushaka amafaranga ava imbere mu gihugu.
Mu kwezi kwa Kamena, minisiteri y’imari yavuze ko iteganya gufata inguzanyo zo hanze zingana na tiriyoni 8.7 z’amashilingi ya Tanzaniya (miliyari 3.6 z’amadolari) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/26 (Nyakanga–Kamena). Mu ngengo y’imari ya 2024/25, yashyizemo inkunga n’inguzanyo z’inyungu nke zo hanze zigeze kuri tiriyoni 5.13 z’amashilingi.