Harerimana Joseph, uzwi nka Apôtre Yongwe yongeye kuri koroza ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho asa nk’uhatira abayoboke b’itorero rye gutura.
Ni videwo yafatiwe mu gihugu cya Uganda aho amaze iminsi aba ndetse anakorera ubutumwa bwe nyuma y’uko bimwe mu bikorwa bye mu Rwanda byari byarafuzwe nawe akaba yarafunzwe azira icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa Youtube witwa Max Tv, Apôtre Yongwe yagaragaje ko “atasaba inka kuko nta rwuri agira cyangwa ngo asabe ubwatsi kuko atari inka” bityo ko agomba gusaba amaturo.
Akomeza agaragaza ko n’ihuriro ry’ibitabo ryitwa bibiliya rigenderwaho n’Abakirisitu benshi ryemera amaturo, Ati: “Pawuro yaravuze ngo waba umusirikare witunge, ntawaragira inka ntayikame, iyo umuntu akorera Imana aba akorera Imana.”
Mu gihe cyashize hari amashusho yigeze gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga nanone garagaza Apôtre Yongwe ari mu Itorero rya City Light Church ahamagarira abantu bafite ibibazo bibabangamiye gutanga amaturo y’uko abibakemuriye.
Icyo gihe yagiraga ati “Ufite umuntu uguterese igihe kinini wanze gushyira mu bikorwa, ngwino utange ituro ry’uko muguhaye… Ufite ahantu ukora urashaka ko bakongeza? Ngwino ushime Imana ko bakongeje, gira vuba. Ufite iseta iriho ubusa kandi urashaka ko yuzura? Gira vuba; ariko mwabaye mute?”
Mu bihe bitandukanye kandi yakunze kumvikana yiyemerera ko atunzwe n’amafaranga abayoboke be batura. Hari ubwo yigeze kugira ati “Ni byo ndya amaturo.”
Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi. Azwi cyane mu bazamuye icyumba cy’amasengesho muri ADEPR Nyarugenge yayoboye. Ubu ni Umuyobozi w’Itorero Horebu rishingiye cyane ku buhanuzi.
REBA HANO IKIGANIRO: https://youtu.be/JIYI3Dp7NeQ