Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 23 Ugushyingo 2025, hongeye kwaduka imirwano hagaiti y’umutwe wa AFC/M23 ndetse n’umutwe wa Wazelendo.
Ni imirwano yabereye hafi ya Nyabiondo mu kagari ka Osso Banyungu mu gace ka Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru aho ba Wazalendo bashamikiye ku itsinda rya APCLS (Alliance of Patriots for a Free and Sovereign Congo) barasanye na M23.
Amakuru yatanzwe n’abatuye aka gace yemeza ko byatumye bamwe mu baturage bahunga kubera urusaku rwinshi rw’amasasu ndetse n’umuriro wayavagaho.
Muri ibi bihe hari ibiganiro byo guhosha intambara hagati y’umutwe wa M23 na Leta ya Congo, hakomeje kuvikana inshuro nyinshi imirwano hagati ya leta ya Congo cyangwa abayishyigikiye n’umutwe wa M23.
Leta ya Congo mu minsi ishize yarimo gukoresha indege zitagira abapiloti zizwi nka ‘Drone’ mu guhangana na M23 no kugerageza kuba kura mu bice bigaruriye muri Kivu zombi.
Mu rwego rwo gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2025, Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad bin Khalifa Al Than yagiriye uruzinduko muri Republika ya Demokarasi ya Congo nyuma yuruzinduko yagiriye mu Rwanda.
Gusa mu byatangajwe nk’ibyamugenzaga ubwiyunge bw’ibihugu ntabwo birimo gusa abakurikiranira hafi iby’ibibazo by’umutekano mu karere bemeza ko nabyo biri mu by’igenzi byazanye Emir wa Qatar.
Haherutse kandi gusubikwa umuhuro w’abakuru b’ibihugu byombi wagombaga gahagarikirwa na Donald Trump umukuru wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
IVOMO: ACTUALITE CD