Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku rwego rwa mbere yemeje umushinga w’itegeko usaba urubyiruko rwose kujya mu gisirikare.
Uyu mushinga w’itegeko watanzwe n’umudepite Misare Claude uhagarariye akarere ka Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu Nteko Ishinga Amategeko, usaba ko buri wese uri hagati y’imyaka 18 na 30 ajya mu gikorwa cy’igisirikare.
Mu mushinga we, nk’uko RTNC ( Radio-Télévision nationale congolaise) ibitangaza Misare avuga ko RDC itagomba gukomeza “kwishyingikiriza ku ngabo z’amahanga ngo zirinde umutekano wayo”.
Avuga ko nubwo ikibazo cy’umutekano muke n’imitwe y’inyeshyamba iki gihugu gihanganye na yo gikomeye, urubyiruko rw’Abanye-Congo rufite umubare uhagije wo gukemura ikibazo cy’ibura ry’abasirikare.
Mu burasirazuba bw’igihugu, guverinoma ya RDC iri mu ntambara n’umutwe wa AFC/M23, kandi ihanganye n’ibindi bibazo by’umutekano bitezwa n’indi mitwe nka ADF-Nalu n’indi.
Kinshasa yahisemo inzira zitandukanye mu gushaka ibisubizo kuri ibi bibazo, birimo kongera ingufu n’umubare w’ingabo. Mu mwaka 2022, ingabo zakiriye abasirikare bashya barenga 10,000.
Mu mwaka 2023, Perezida Félix Tshisekedi yakiriye urubyiruko rushya rugera ku 31,000, nk’uko igisirikare kibivuga. Ingengo y’imari y’igisirikare nayo yongezwa buri mwaka kuva intambara na M23 yatangira.
Igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gifite abasirikare 150,000, umubare abayobozi bavuga ko ari muke ugereranyije n’abaturage barenga miliyoni 100. Intego akaba ari ukongera abasirikare bakagera nibura ku 500,000.