Itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), mu mpera z’ukwezi gushize ryagiriye uruzinduko rw’akazi r i Tel Aviv muri Israel rwari rugamije kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare.
Ni uruzinduko intumwa za RDC zari zigiye kuganiramo n’abahagarariye Sosiyete icuruza ibikoresho bya gisirikare yo muri Israel ya ‘Elbit Systems’. Amakuru avuga ko kuri ubu impande zombi ziri mu biganiro by’ibanga bishobora gusiga Kinshasa iguze intwaro z’abanya-Israel.
Mu ntumwa za Congo Kinshasa amakuru avuga ko ziherutse i Tel Aviv harimo umugaba mukuru w’ingabo za kiriya gihugu, lieutenant-général Jules Banza Mwilambwe wari kumwe na ba Jenerali Bernard Kaliba Taty na Emmanuel Kaputa Kasenga.
Undi ni Kahumbu Mandungu Bula uzwi nka Kao usanzwe ari umujyanama wihariye wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi, ari na we ukunze kugaragara cyane muri dosiye za gisirikare.
Amakauru avuga ko uruzinduko rwa bariya bagabo uko ari bane rwari rugamije kuganira ku bijyanye n’uko Kinshasa yagirana amasezerano manini na ‘Elbit Systems’ arebana no kugura ibisasu bya mortier bya 120 mm, sisitemu zirasa drones zishyirwa ku modoka, ndetse n’ibikoresho bya radiyo n’iby’itumanaho.
Bivugwa ko n’ubwo Leta ya RDC imaze igihe iri mu biganiro n’u Rwanda ndetse n’umutwe wa AFC/M23 mu rwego rwo guhoshya amakimbirane ari hagati y’izi mpande zombi , ku rundi ruhande ishaka kongera vuba bishoboka ubushobozi bw’igisirikare cyayo nyuma.
IVOMO: AFRICA INTELLIGENCE