Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatanu wa tariki 28 Ugushyingo 2025, wigauriye gace ka Kashaka gaherereye muri Kivu y’Amajyepfo , agace kari hagati ya Mwenga na Kamituga.
Abazi neza aka gace bagasobanura nk’agace kitegeye cyane Mwenga-Centre, ku buryo ukarimo bitakugora kujya muri uriya mujyi cyangwa mu yindi mijyi mito ya Kamituga na Fizi.
Kuri ubu AFC/M23 yakwinjira muri Mwenga, biyisabbye gusa kwambuka umugezi wa Gashaka, agace gasanzwe ari amasangano yerekeza mu duce dutandukanye; dore ko karimo inzira y’amatungo yerekeza i Kitutu n’indi ijya Kamituga.
Muri make aho AFC/M23 yafashe ni ahantu h’ingenzi cyane, dore ko kariya gace kanaherereyemo umusozi witwa Kigogo uwuri hejuru ashobora kurasa mu mujyi wa Mwenga mu gihe waba ukoresheje imbunda z’imisada.
Usibye kuba Ingabo za M23 zigenzura agace ka Kashaka, andi makuru avuga ko ikindi gice cy’izi ngabo cyamaze kugera muri Centre ya Karambi iri mu bilometero bitanu uturutse mu majyaruguru ya Mwenga.
Kuba inyeshyamba za AFC/M23 ziri muri kariya gace kandi biziha ububasha bwo kuba zakwinjira mu duce twa kamituga, Kakorokero, Fizi, Kilembwe, Lulimbi, Byongo na Kitutu nta komyi.
Ibi byose biri kujya mbere mu gihe hateganyijwe isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bigamije kuzana amahoro mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange.