Pereizida wa Afurika y’Epfo(Cyril Ramaphosa) n’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika( Donald Trump) bakomeje guhangana hagati yabo nyuma y’ibitaragenze neza mu nama ya G20 yabereye i Johannesburg.
Ku itariki ya 22-23 Ugushyingo, Washington yanze kwitabira inama y’abayobozi b’ibihugu 20 bigize uyu muryango yayobowe na Perezida wa Afurika y’Epfo i Johannesburg, aho Trump yasubiyemo ibirego, ko guverinoma yakiriye, yiganjemo abirabura, itoteza ba nyamucye b’abazungu.
Ku wa Gatatu ushize, Trump yavuze ko Afurika y’Epfo itazatumirwa mu nama izabera muri Floride umwaka utaha kuko yanze guha ubuyobozi bwa G20 intumwa nkuru ya ambasade ya Amerika yari mu muhango wo gusoza. Pretoria ivuga ariko ko yashyikirije umukozi wa Ambasade ya Amerika ubuyobozi butaha bw’umuryango.
Perezida Ramaphosa aherutse gutangaza ati: “Afurika y’Epfo iri kandi izakomeza kuba umunyamuryango wuzuye, ukora kandi wubaka muri G20”.
“amakuru y’ibinyoma” Trump yakomeje kuvuga kuri Afurika y’Epfo avuga ko ikorera “jenoside Abazungu bo muri Afurika y’Epfo bazwi nka Afrikaners”, bakomoka mu Buholandi, kandi ikambura ubutaka abenegihugu b’abazungu.
Ramaphosa yavuze ko nubwo hari umwuka mubi muri dipolomasi, ibikorwa by’ubucuruzi by’Abanyamerika n’imiryango itegamiye kuri leta byagize uruhare mu bikorwa bifitanye isano na G20 i Johannesburg mu Gushyingo.