Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yandiye pereizida w’iki gihugu amusaba imbazi zo kuba ashobora kuba atazitaba ubutabera mu buryo bukwiye ku bwi nshingano z’igihugu.
Perezida Isaac Herzog yemeje ko yakiriye ibaruwa ya Netanyahu gusa ategereje ibitekerezo by’abashinzwe ubutabera mbere yo gusuzuma “icyifuzo kidasanzwe gifite akamaro gakomeye”.
Netanyahu amaze imyaka itanu aburanishwa ashinjwa ibyaha bya ruswa, uburiganya no kurenga ku kizere yagiriwe mu manza eshatu zitandukanye. Yahakanye ibyaha byose.
Mu butumwa bwa videwo yavuze ko yakifuje gukomeza inzira y’ubutabera kugeza ku ndunduro, ariko inyungu z’igihugu “zitabimwemerera.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye Herzog “kubabarira byimazeyo” minisitiri w’intebe.
Muri ibi bihe igihugu cya Israel kiri mu ntambara nyinshi aho bahanganye n’imitwe irimo Hams, Houthis gusa ikanyuzamo ikanahangana n’ibihugu bituranyi birimo Yemen, Iran ndetse mu minsi ishize yarashe Qatar.
Ibi byatumye Netanyahu ashyirwa mu majwi na benshi hirya no hino ku Isi ndetse yashyiriweho impapuro n’urukiko mpuzamahanga zo kumuta muri yombi byumwihariko kubera ibyaha ashinjwa byakorewe mu gace ka Gaza.