Mu Karere ka Gicumbi haravugwa inkuru y’ akababaro y’ umusirikare mu Ngabo z’ u Rwanda witwa Mutamba Augustin wasanzwe yiyahuye nyuma y’iminsi mike avuye muri misiyo.
Ku wa mbere tariki 1 Ukuboza 2025, nibwo inkuru y’uyu musirikare yamenyekanye, ku ikubitiro hakekwa ko yiyahuye kubera umugore we wanze kumuha amafaranga agera kuri miliyoni yamubikije ubwo yavaga misiyo.
Uyu Augustin bivugwa ko kandi yari yaravuye mu gisirikare ariko nyuma aza kongera kugisubiramo aza koherezwa kuri misiyo (Ubutumwa bwo kugarura amahoro), nyuma avuyeyo akigera iwe amafaranga yarafite yakomeje kujya ayashwaniramo n’umugore we dore ko yaramaze iminsi atarara iwe kandi ikiruhuko yari yarahawe mu kazi cyari kitararangira.
Abaturage bavuga ko bagerageje kuganiza umugore wa nyakwigendera bamubaza niba hari amacyimbirane bari bafitanye nawe akabatsembera, bityo bakibaza ukuntu yaba yaravuye kuri misiyo afite amafaranga akaba yahisemo kuyasiga akiyambura ubuzima.
Bakomeje bavuga ko kugirango bamubone yiyahuye ari umuntu waruje gutira telephone yakomanga urugi akabura umukingurira ubundi agiye inyuma gato asanga Augustin ampanitse mu mugozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyankenke , Uwera Jeane ku murongo wa telephone yemeje aya makuru ndetse avuga ko uyu muryango wari ubanye neza.
Yagize Ati: “Ntakibazo yarafitanye n’umugore we, ntamacyimbirane, ntabibazo umuryango we ugaragaza byaba byarateye urupfu.” Mutamba Augustin asize umugore n’abana batanu, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya byumba ngo ukorerwe isuzuma.