Kuri uyu wa Kane wa tariki 04 Ukuboza 2025, i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hasinywe amasezerano hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma y’imyaka 30 y’amakimbirane hagati y’ibihugu byombi.
Ni amakimbiranye yibasiraga igice cy’uburasirazuba bwa Congo aho kuri ubu ikigezweho ari umutwe wa M23 uri guca ibintu muri iki gice umutwe byizerwa ko uterwa inkunga n’u Rwanda nubwo rwo rubihakana.
Ni amasezerano yari ahagarikiwe na perezida wa Amerika Donald Trump aho yashimiye Perezida Kagame na Tshisekedi ku bw’ubutwari bagaragaje bwo kwemera gushyira umukono kuri ariya masezerano.
Trump yagize Ati: Ati: “Uyu ni umunsi mwiza kuri Afurika, ni umunsi mwiza ku Isi yose muri rusange ndetse no kuri ibi bihugu byombi. Uyu munsi twiyemeje guhagarika ubugizi bwa nabi n’ubwicanyi, tugatangira icyerekezo cy’ituze n’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda.”
Tshisekedi yemeje ko igihugu cye kizashyira mu bikorwa ingingo zose zikubiye muri ariya masezerano, avuga ko yizeye ko u Rwanda na rwo ruzabigenza rutyo.
Yunzemo ati: “Turizera ko nta kongera gushyigikira imitwe igambiriye ikibi bizongera kubaho. RDC izakorana ibiyireba icyubahiro.”
Perezida Kagame yashimiye abakuru b’ibihugu bya Afurika bitabiriye uriya muhango ndetse n’igihugu cya Qatar, ashimangira ko imbaraga zaganishije ku isinya rw’ariya masezerano “zashyigikiwe bihagije”.
Umukuru w’Igihugu yashimiye by’umwihariko Perezida Donald Trump ku kuba yarashoboye guhuriza mu biganiro u Rwanda na RDC, mbere y’uko ibihugu byombi bisinyana amasezerano y’amahoro.
Ati: “Birumvikana ko amashimwe menshi agomba kujya kuri Perezida Donald Trump. Nta muntu n’umwe wigeze asaba Perezida Trump gufata uyu mukoro. Akarere kacu kari kure y’ingingo z’ingenzi, ariko ubwo Perezida yabonaga amahirwe yo gutanga umusanzu ku mahoro, yahise ayabyaza umusaruro.”
Uyu muhango warimo n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika ndetse bashimiwe na perezida Trump ku muhate wabo ndetse bagenerwa umwanya wo gutanga imbyirwa ruhame zabo.