“Igitero cy’inyeshyamba za AFC/M23, zishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda, cyatumye hafatwa umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kikaba cyarahungabanyije bikomeye icyizere cy’ibikorwa bya dipolomasi biri gukorwa, by’umwihariko inzira ya Washington iri hagati ya Kinshasa na Kigali, ndetse n’inzira ya Doha iri hagati ya Kinshasa n’inyeshyamba.” Ibi ni byo Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yabwiye abadipolomate n’abahagarariye ibihugu byabo muri RDC.
Iri tangazo ryatanzwe na Minisitiri wa Leta, Minisitiri w’Ubutabera n’Umubitsi w’Ikirango cy’Igihugu, Guillaume Ngefa, wari uhagarariye mugenzi we wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.
Ku bwa Kinshasa, amasezerano akomeye yari yarasezeranyijwe imbere y’umuryango mpuzamahanga yarishwe mu masaha make nyuma yo gusinya amasezerano ya Washington.
Leta, binyuze mu nzego zayo zibishinzwe, yakusanyije inatangaza ibimenyetso by’ibisasu bya rutura byaraswaga biva ku butaka bw’u Rwanda gusa ni ibirego leta y’u Rwanda yamaganiraga kure.
Iyi nama yabaye mu gihe umujyi wa Uvira, ufatwa nk’ufite agaciro gakomeye mu rwego rw’umutekano wa Leta ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ubu wamaze kugwa mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23, bikarushaho gukomeza imbaraga n’igenzura ryazo muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Ihungabana ry’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC ryahuriranye n’iyemezwa ry’Amasezerano ya Washington yasinywe hagati ya Kinshasa na Kigali ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Nubwo ayo masezerano yari agamije gushimangira no gushyigikira agahenge kashakishwaga n’abahuza n’abafatanyabikorwa batandukanye ba RDC n’u Rwanda, ibintu byarushijeho kuba bibi, birangwa n’ugushinjanya hagati y’ibihugu byombi ku bijyanye n’uwagize uruhare mu kwangirika k’umutekano uriho ubu.
Nyuma y’ifatwa ry’umujyi wa Bukavu muri Gashyantare 2025, Leta ya Kinshasa yagennye Uvira nk’icyicaro cy’agateganyo cy’inzego z’igihugu mu bice bya Kivu y’Amajyepfo bikiri mu maboko ya Leta.
Kuba AFC/M23 kandi zarafashe Uvira, byavuzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi nk’igisebo gikomeye” gikubiswe Washington, iminsi mike gusa nyuma yo gusinya amasezerano yari agamije kugarura amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Repubilika ya Demokarasi ya Congo ikoze ikiniro n’abadipolomate nyuma y’u Rwanda ndeste na leta y’u Burundi nabo baheruka gukora ibiganiro nk’ibi.